Umuhanzi Moses Sekiboogo Nakintife benshi bazi nka Radio mu muziki, yahuye n’uruva gusenya agirana amakimbirane n’umwe mu bafana wamurushije imbaraga akamuhondagura.
Nk’uko The New Vision yabitangaje, Mowzey Radio yagiranye ibibazo n’uyu muntu barwaniye muri Denmark nyuma y’igitaramo cyo kuri Pasika yahakoreye na mugenzi we Weasel bahuriye muri Good Life.Ngo byatangiye ari ubwumvikane buke bushingiye ku iteranamagambo ryabaye hagati y’uyu muhanzi n’uwo barwanye kugeza ubwo bafatanye mu mashati gusa Radio bamurushije imbaraga arakubitwa.Uyu muhanzi usanzwe agirana amakimbirane n’abantu batandukanye ndetse akenshi akarwana na bo, kuri iyi nshuro yahuye n’umusore w’umuteramakofe aramukubita aramunoza.
Byatangiye batongana nyuma biza kuvamo kurwana. Isura ya Radio ngo yarangiritse cyane ku buryo kumumenya bitapfaga koroherera buri wese ubwo bari bakimara kumukubita.
Radio na wisley |
Akumirooooo Radio yakubitiwe muri Denmark
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, April 11, 2015
Rating: