
Abdul umubyeyi w’umugabo waje gufatwa n’iyi ndwara maze bamugenera akazina k’umugabo w’igiti aho yaje kuyibana igihe kirekire kugeza ubwo haje gushakwa ubushobozi mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka inzobere z’abaganga zikamubaga.
Umwe mu baganga bo kubitaro bya kaminuza bya Dhaka ariho bafashije Bajandar yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko Bajandal kuri ubu amerewe neza ashobora gufata amafunguro cyangwa se akabasha kwiyandikira akoresheje ibiganza bye.
Mbere yuko uyu mugabo abagwa akaba atarabashaga we ubwe kwifatira amafunguro, cyangwa se kwiyuhagira akaba yarafite imvamutima zo kuba yabasha kwita k’umuryango we uko bikwiye akabasha gukora k’umukobwa we akamuhobera.

