Umugabo Abdul Bajandar wo mu gihugu cya Bangladesh
w’imyaka 27 y’amavuko, ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko yaje gufatwa
n’indwara yaje gufata amaguru n’amaboko bigahinduka nk’imizi y’igiti
yaje kuvurwa akaba ari gukira.
Abdul umubyeyi w’umugabo waje gufatwa n’iyi ndwara maze bamugenera
akazina k’umugabo w’igiti aho yaje kuyibana igihe kirekire kugeza ubwo
haje gushakwa ubushobozi mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka inzobere
z’abaganga zikamubaga.
Umwe mu baganga bo kubitaro bya kaminuza bya Dhaka ariho bafashije
Bajandar yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko Bajandal kuri ubu amerewe neza
ashobora gufata amafunguro cyangwa se akabasha kwiyandikira akoresheje
ibiganza bye.
Mbere yuko uyu mugabo abagwa akaba atarabashaga we ubwe kwifatira
amafunguro, cyangwa se kwiyuhagira akaba yarafite imvamutima zo kuba
yabasha kwita k’umuryango we uko bikwiye akabasha gukora k’umukobwa we
akamuhobera.