Abakobwa babiri b’abakozi bo mu rugo bafashwe na Police y’u
Rwanda bibye amafaranga menshi shebuja ku Kicukiro, babigezeho babashije
gucurisha urufunguzo rw’icyumba binjiramo biba amadorari 11 400 ya
Amerika n’amafaranga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda.
Inoti bari bibye umucuruzi zose hamwe zifite agaciro gasaga miliyoni 10
Uwo aba bakobwa (Twizeyimana na Louange) bari bibye ni umukoresha
wabo w’umunyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali usanzwe ari umucuruzi,
bakaba bari bamwibye yose hamwe agera kuri miliyoni 10.
Ikirego cy’uwibwe cyashyikirijwe Police y’u Rwanda tariki 11/12/2016
aba bakobwa bafatwa nyuma y’iminsi ibiri bakiri mu mujyi wa Kigali.
Twizeyimana na Louange bombi bemera icyaha cyo kwiba ndetse bakagisabira imbabazi cyane.
Police kandi yerekanye umugabo wafatanywe cashet 22, Indangamuntu
mpimbano y’u Rwanda n’ikarita y’akazi mpimbano ya Police y’u Rwanda
byose yakoreshaga mu bwambuzi.
Uyu musore witwa Kubwimana yafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru
afatanwa ibikoresho yifashishaga na bimwe mu byangombwa mpimbano yari
yarakoze yifashishije imprimante.
Twizeyimana na Louange bakoreraga David mu rugo rwe bamwiba hafi miliyoni 10
Cachet zafatanywe Kubwimana yakoreshaga mu bikorwa binyuranye
Kubwimana wafataywe ibi bikoresho n’ibyangombwa bihimbano yabanje kwemera ibyo yafatanywe mu rukiko arabihakana
Ikarita y’akazi mpimbano ya Police y’u Rwanda uyu musore yari yarakoze
Yazifashishaga mu kubeshya abantu imirimo adakora
David yashimiye cyane Police y’u Rwanda kumusubiza amafranga ye yari yibwe
Src :UMUSEKE.COM