Mugabe w’imyaka 92, yabaye impirimbanyi y’ubwigenge bw’iki
gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika, aho kuva mu 1960 yarwanyije
ubutegetsi bw’abazungu bari barigaruriye icyo gihugu ndetse aza no
kubifungirwa nk’imfungwa ya politiki mu gihe cy’imyaka 10 (hagati ya
1964 na 1974).
Nyuma yo kuvanwa mu buroko, Mugabe yahungiye muri Mozambique aho yisuganyije n’ingabo z’ishyaka rye (ZANU-PF) binjira mu ntambara yiswe Rhodesian Bush war, yari igamije gutembagaza ingoma ya gikoloni y’Abongereza maze birabahira mu 1979 hashyirwa umukono ku masezerano y’amahoro n’ubutegetsi bw’Abongereza bwari buyobowe na Ian Smith (yatangiye kubahirizwa mu 1980), ari nabwo hateguwe amatora Mugabe yatowemo nka Minisitiri w’Intebe.
Mu 1987, Mugabe nibwo yabaye Perezida, umwanya ariho n’ubu bisa n’aho nta na gahunda afite yo kuwurekura, kuko amaze iminsi atangaje ko aziyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2018, ubwo azaba afite imyaka 94. Yasabwe kenshi n’abaturage kwegura bitewe n’ibibazo by’ubukungu iki gihugu kirimo, ariko ababera ibamba.

Mu 1976, Mugabe yahungiye muri Mozamique nyuma yo kumara imyaka 10 muri gereza afungiye politiki
Abarwanyi ba ZANU -PF barwanye intambara yo gukuraho ubutegetsi bw'abazungu
Abarwanashyaka ba ZANU-PF bishimira igaruka mu gihugu rya Robert Mugabe
MU 1979, Mugabe (iburyo) bashyize umukono ku masezerano y'amahoro na Leta y'u Bwongereza, Zimbabwe inabona ubwigenge 1980
Aha ni mu 1980 ubwo Mugabe yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w'Intebe
Perezida Mugabe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya
Nk'umukirisitu Gatolika, Mugabe na madamu we mu 2013 bari bitabiriye iyimikwa rya Papa Francis i Vatican
Imbaraga zatangiye kuba nke kubera ubusaza
Nubwo ashaje, Mugabe yanze kurekura ubutegetsi. Ajya asinzirira no mu nama