Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, September 15, 2016

Ubu buri munyarwandakazi yahinduza imiterere y’ikibuno n’amabere bimworoheye

Image result for amber rose butt surgery
Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali (KFH) byatangaje ko kuva kuwa 17 Nzeri bizatangira ubuvuzi buhindura imiterere y’ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu, igikorwa kigiye gukorerwa bwa mbere mu bitaro byo mu Rwanda.


Ibikorwa nko gukura uduce duto ku mubiri w’umuntu cyangwa kutwongeraho hagamijwe kuwuha imisusire nyirawo yifuza, byajyaga bikorerwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi, u Buhinde na Afurika y’Epfo n’ahandi, ariko kuva kuwa 17 Nzeri biratangira gukorerwa mu Rwanda.
Ni gahunda itangijwe nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka, imicungire y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yeguriwe ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd, nyuma y’amasezerano y’igihe kirekire yashyizweho umukono hagati y’iki kigo na Guverinoma y’u Rwanda. Icyo gihe Alex Lifschitz, Umuyobozi wungirije w’ibigo bibarizwamo Oshen Health Care Rwanda Ltd, yavuze ko bagiye guhita bashoramo miliyoni 21 z’Amayero mu myaka itanu ya mbere hagamijwe ko ibi bitaro bigera ku rwego mpuzamahanga aho kuba ibitanga serivisi zikenewe n’Abanyarwanda gusa.
KFH yifashishije Twitter itangaza iti “Dushimishijwe no gutangiza uburyo bwo guhindura imiterere y’ibice by’umubiri, gusuzuma bikazajya bikorwa ari kuwa Gatandatu.’’
Ibi bitaro byatangaje ko ubu buvuzi buzajya butangwa na Dr Charles Furaha wabizobereyemo ndetse wanabihuguriwe muri Afurika y’Epfo, ibikorwa yatangiye gukora mu 2011, abantu 15 ba mbere bazajya kwibagisha bakazakorerwa ku buntu.
Ni igikorwa bazakorerwa mu minsi ine yose ari kuwa Gatandatu, hagati ya tariki 17 Nzeri n’iya 8 Ukwakira uyu mwaka.
Muri izi serivisi nshya zatangijwe muri KFH harimo kugabanya inda (Abdominoplasty), kugabanya ibinure ku mubiri (liposuction), gutunganya amabere akaba imitemeri (Mastopexy), kugabanya amabere cyangwa kuyongera, gukuraho amabere y’abagabo usanga yarakuze (Gynaecomastia correction) no guhindura imiterere y’amatwi (Otoplasty).
Dr Furaha aheruka kubwira The New Times ko ubu buvuzi nta mpungenge bukwiye gutera kuko habanza gukorwa isuzuma rihagije ku muntu ugiye kubukorerwa, hakarebwa niba nta bibazo by’ubuzima bimukumira, nko ku bantu barwaye indwara z’umutima.
Ati “Guhindura imiterere y’umubiri ntabwo ari ikintu gikorwa gihutiweho, ku buryo ibibazo bishobora kuvuka ari bike cyane. Ariko na none ni ikintu umuntu ugikorerwa agomba kuba yumva neza akagifataho umwanzuro, akamenya mu kuri icyo akeneye gukorerwa,’’
Ku bibazo bishobora kubishamikiraho, Dr Furaha yagize ati “hari ubwo bamwe bashobora kugira ahantu hizingira amaraso, ubwo ibi bigahita bisaba umuganga gusubiramo akayakuramo, abandi bakagira utubazo dutandukanye, ariko ntabwo bigaragara cyane,”
Uyu muganga kandi avuga ko kuri bamwe hari ubwo bumva uburibwe nyuma yo kubagwa, abandi ntibabwumve kuko baba bahabwa imiti ibafasha kubugabanya, ku buryo nibura bisaba ko umuntu wabazwe ategereza ibyumweru bibiri mbere yo gusubira mu kazi ka buri munsi.
Ati “Umuntu ashobora kubagwa inshuro zirenze imwe nubwo icyiza ari ugushyira igihe kirekire hagati y’ibyo bikorwa byombi. Imyaka na none ntishobora kuba imbogamizi, kereka umuntu afite hejuru y’imyaka mirongo irindwi, ndetse igiciro kigera kuri miliyoni 2 Frw no hejuru yaho.’’