Ni mugitondo ahagana saa 8h:00 akazuba kararashe mu mujyi wa
Kigali kimwe n’ahandi mu Rwanda hose,ndikumanuka mu Murenge wa
Nyarugenge ,akagari ka Kiyovu,umudugudu wa Cercle Sportif nerekeza i
Gikondo mu muhanda nyabagendwa.
Ntaragera mu gishanga gitandukanya umurenge wa kicukiro na
Nyarugenge mpasanze isinzi ry’abamotari n’abaturage benshi buzuye mu
muhanda maze bateze amatwi umuntu umwe wakomeretse mu mutwe uri
kubabwira n’ijwi rirenga nanjye ngize amatsiko yo kumva mukobwa
wagaragaranaga agahinda n’umubabaro
Muri icyo kivunge cy’abantu bangana na 50-60 bashungereye uwo bitaga
indaya kandi nawe akabyiyemerera byari bigoye kumugeraho ariko
bishoboka,Nyuma yo kumugeraho ntabwo yanze kuvugira kuri Micro ya YEGOB
kabone nubwo bitewe n’ibyo yavugaga harimo ibiteye usoni kuburyo
tutahisemo kubumvisha amajwi ye gusa yatubwiye inkomoko y’igikomere
yari afite mu mutwe.
Mu gahinda gakomeye kavanze n’amarira n’amaraso bishoka ku matama
yatubwiye ko kugira ngo akomereswe yahamagawe n’umusore warutwaye
imodoka ya Parado ,ifite ibirahure by’umukara(Yari iparitse aho )
ati ” uriya musore (amunyereka ndetse amutunga agatoki) yampamagaye
kuko hari abandi basore babiri bari bamubwiye ko yabazanira umukobwa,
gusa nsinarinzi ko afite abandi bakobwa babiri mu modoka ,nkimara kugera
mu modoka nsinarinzi ko abo bakobwa bandakariye ,tugeze imbere gato
babakobwa batangiye kuniga mbese banta ku wa kajwiga kugeza ubwo
ninyariye,ubwo banigaga natakaga cyane nuko tugeze imbere ya Ecole
Française (iruhande rwa LDK) banjugunya hasi nikubita mu muhanda .
Kuko narinkiri gutaka ntabaza kandi hari abagenzi benshi
biganjemo ababyeyi bazanye abana ku ishuli umushoferi yabonye
ndibumuteze ibibazo arongera ahita anterura nk’umufuka ankubita mu
modoka,kuko nakomezaga gutaka kubera ububabare no gushaka ubutabazi
n’ubundi ba bakobwa barongera banjyaho baraniguza noneho tugeze
aha,akata imodoka ayijya muri aka kayira katari nyabagendwa n’ubundi
anjugunya hanze y’imodoka mpita nkomereka mu mutwe ntaka cyane
abaturage barahurura ,bamubuza kugenda “
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ashaka ko ari umushoferi n’abo
bakobwa(indaya) babiri bashyikirizwa abashinzwe umutekano kuko ngo
bashatse kumwica cyane ko ngo yanizwe akumva ubuzima bugeze ku iherezo
dore ko yari yinyarira bigaragara n’amaso ndetse wanabimwumvaho
n’amazuru
ati ” kuba nageze aho ninyarira naringeze ku bwa burembe
kandi ikindi nakomerekejwe mu mutwe n’abantu ntari mfite ideni,n’abantu
tutari dufite icyo dupfa ndetse ntanazi……[] ubu ndemera ko niyo haba
kuri televiziyo ndibujyeyo ariko nkarenganurwa kuko ndi mu gihugu gifite
umutekano,ntabwo napfa ubusa gutya nk’imbwa “
Uyu mukobwa wiyemereye ko ari indaya ,yavuze ko abiterwa no kubura
imibereho gusa na none ngo abonye ubuzima yabivamo,kandi ikindi ngo
abakobwa atazi ntabwo azi impamvu bamugiriye nabi ndetse n’umushoferi
udafite umutima ntazi icyamuteye kumuterera hanze y’imodoka kugeza
amenetse umutwe, bityo ngo ashishikajwe nuko baryozwa icyo bamuzizaga
ariko bakakimubwira bamaze kumuvuza.
Akivuga ibi Polisi y’u Rwanda yahise ihasesekara maze ihita ifata uwo
mushoferi n’izo ndaya ebyiri ndetse nawe bajya kubacumbikira kuri
Station ya Nyarugenge kugira ngo ikibazo gikemurwe giherewe mu
mizi.Ngayo Nguko