Mu mitoma n’ibigwi, Knowless Butera Jeanne d’Arc yashimangiye
ko yaguye ahashashe kuva yatangira gukundana na Clement Ishimwe babana
nk’umugabo n’umugore byemewe n’amagetegeko. Butera Knowless ku munsi w’ubukwe
Tariki ya 1 Nzeri buri mwaka, Clement yizihiza isabukuru y’amavuko
nubwo kugeza ubu bitoroshye kumenya imyaka agejeje. Knowless
umutambukanyi wa Clement, abinyujije ku rukuta rwa instagram
yashimangiye akomeje ko Imana yamwihereye umugabo umukwiye akara ko mura
ye, akagufwa ko mu magufwa ye.
Kabebe, ati ” Twasezeranye kubana akaramata tugatandukanwa
n’urupfu. Uko imyaka itambuka, nina ko nawe buri mwaka wizihiza
isabukuru y’amavuko…Kuri iyi sabukuru yawe ndibuka ko wakunze kumba
iruhande igihe cyose. Reka twishimire uyu munsi, nifuza ko buri munsi,
buri gihe, ndetse n’ahazaza byatugendekera n’kuko mu ijuru byateguwe
kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwacu. Isabukuru nziza mugabo nkunda,
Clement Ishimwe, Ndakwishimira.
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, nibwo Knowless na Clement bakoze
ubukwe bwabo, ubukwe bwabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ubu
bukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho, harimo
abo mu karere ka Bugesera no mu bindi bice bitandukanye barimo n’abavuye
mu mujyi wa Kigali.