Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, August 30, 2016

‘Mufite uburenganzira bwo kumenya ibibera muri buri gipangu, uzanga gukingura muzatubwire’-MIN KABONEKA

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abayobozi kwita ku mutekano w’aho batuye umunsi ku wundi, kuko byagaragaye ko hari ibipangu by’aho bayobora bijya bicurirwamo imigambi mibi iganisha ku bikorwa by’iterabwoba.

Mu Bugarama mu Karere ka Rusizi haherutse kurasirwa abantu batatu, bari barahakodesheje inzu bikekwa ko bayicuriragamo imigambi ifitanye isano n’iterabwoba. Iyo migambi yaje gukekwa n’umuturage witabaje umuyobozi w’Umudugudu aterera agati mu ryinyo, ntiyagira urwego abitangariza.
Amakosa nk’ayo ngo ntakwiye kongera kubaho nkuko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yahuraga n’abayobozi bose b’Umujyi wa Kigali guhera ku rwego rw’Umudugudu, mu Nteko rusange yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016.
Kaboneka yabwiye abo bayobozi ko ibyo u Rwanda rugeraho byose, rubikesha umutekano rwubatse, mu bihe bikomeye nyuma yo kubura abarwo basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Dushobora kwihanganira ibindi muri iki gihugu, ariko ibintu bijyanye n’umutekano nta mikino irimo. Mbasabe ngo ikintu kijyanye n’umutekano mwikijenjekera. Iri terambere tuvuga ibindi byose tuvuga, umusingi byubakiyeho ukomeye ni umutekano.”
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi kuba maso babungabunga umutekano u Rwanda rufite
Mu kuwukomeraho, abo bayobozi kandi ngo bagomba kumenya amakuru y’aho bayobora, bakagenzura mu bipangu byaho ko nta bikorwa bibi cyangwa ibindi bifitanye isano n’iterabwoba bikorerwamo.
Ati “Menya ngo ni bande bari iwawe mu mudugudu wawe, ni bande bari mu kagari, byagenze bite. Ibintu by’inzu ziri aho ngaho mutajya mukurikirana mutamenya! Muve aha muvuga ngo tugiye kujya tumenya ikibera muri buri nzu.”
Yakomeje agira ati “ Ntimuzajye kureba ibyo batetse ariko mumenye ngo ni ibiki bikorerwamo. Bya bipangu biba bifunze nta matara yakamo n’ijoro, ku mihanda biri mu mwijima. Ufite uburenganzira, noneho umuntu azange gukingura uze utubwire, inzego zigufashe zimukinguze zimenye ikibamo.”
Bamwe mu bayobozi ngo bajenjekeye ibikorwa by’iterabwoba bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda. Urugero ni Umuyobozi w’Umudugudu mu Murenge wa Bugarama, ahaherutse kurasirwa abantu batatu bakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba wababonye agaterera agati mu ryinyo.
Ati “ Ibyo bya Bugarama, umuturage yarabibonye bimutera ikibazo, aragenda yegera umuyobozi w’umudugudu aramubwira ati ariko muri iriya nzu mukurikirane harimo ikibazo. Umuyobozi w’umudugudu aterera agati mu ryinyo, ntiyagira uwo abibwira ntiyagira icyo akora.”
Kaboneka yavuze ko ibyo bikwiye kubera abandi isomo ku buryo nta muntu wakongera kubaca mu rihumye ngo acure umugambi wo guhungabanya umutekano.