Abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi mu Murenge Bugarama mu Karere
ka Rusizi barashe abaturage babiri b’u Burundi nyuma y’aho ahagana saa
cyenda z’ijoro bambutse umupaka bababaza abo ari bo ntibasubize bakagira
amakenga.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yemereye IGIHE ko iri sanganya ryabayeho biturutse ku kuba abasirikare b’u Rwanda babajije abo baturage bari bageze kuri batanu abo ari bo, abandi ntibasubiza.
Byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi.
Ibyo ngo byatumye ingabo z’u Rwanda zigira amakenga y’abo ari bo dore ko mu minsi ishize hari abajura bavuye i Burundi bagera muri ako gace bakaharasa umuturage w’u Rwanda ukuguru.
Lt Col Ngendahimana yabwiye IGIHE ati “Byabayeho. Ni hafi y’umupaka mu Mudugudu wa Ruhwa, hari nka saa cyenda n’igice za mu gitondo. Bari abantu barenga babiri [bagera kuri bane cyangwa batanu]. Binjiye ku mupaka abasirikare bacu barabikanga, bababaza abo ari bo ntibasubiza.”
“Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku bw’amahirwe make babiri barapfa.”
Yakomeje atangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ari bwo byaje kugaragara ko abo bapfuye bari abaturage gusa ngo icyari kibazanye mu Rwanda cyo ntikiramenyekana.
Lt Col Ngendahimana ati “ Mu gitondo ni bwo abasirikare baje gusanga bari abasivili bari bambutse baje mu Rwanda ariko iperereza riracyakorwa kugira ngo tumenye ngo bagenzwaga n’iki muri ayo masaha.”
Kuba ‘amabandi’ aturutse i Burundi yarazaga mu Rwanda agakora ibyaha nk’aho yarashe umuturage, ngo ni byo byateye ingabo z’u Rwanda amakenga.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana