Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, February 01, 2016

Tanzania: Diamond Platnumz yanikiye abagande

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz yakoze ibitangaza yegukana ibihembo 2 mu irushanwa Hipipo Awards ritegurirwa muri Uganda.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibyamamare guturuka mu karere,Diamond yegukanyemo ibihembo 2 yaheshejwe n’indirimbo Nana ifite (Audio na Video)
Nyuma yo kwegukana ibi bihembo Diamond abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo bye ndetse ashimira Imana.
“Wow! Mu byukuri ndashimira Imana kuri uyu mugisha impaye ikindi ndashimira itangazamakuru,abateguye iri rushanwa igihugu cyanjye n’abagande muri Rusange.”
Iri rushanwa kandi ryari ryitabiriwe n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Urban Boys na Riderman ndetse na Princess Priscillah na Meddy igitangaje batashye amaramasa mu irushanwa Hipipo Music Awards 2016 bari bahanganyemo n’abandi bahanzi b’ibyamamare bo muri Afrika.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NANA YEGUKANYE IBIHEMBO 2
Nubwo nta gikombe cyatashye i Rwanda n’intambwe nziza kubona abahanzi nyarwanda batangiye guhabwa amahirwe yo guhatana nibyamamare byo mu karere.