Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, January 06, 2016

Yanga igiye gusaba CAF gusiba Haruna Niyonzima ku rutonde rw'abakinnyi bayo

Yanga igiye gusaba CAF gusiba Haruna Niyonzima ku rutonde rw'abakinnyi bayo
Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga buritegura kujya mu gihugu cya Misiri ahari ibyicaro bya CAF kugira ngo bumenye uburyo bwakura izina rya Haruna Niyonzima ku rutonde rw’abakinnyi iyo kipe izifashisha mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.
Ni nyuma y’iminsi mike iyo kipe yo mu gihugu cya Tanzaniya itangarije amazina y’abakinnyi izakoresha muri CAF Champions league maze Haruna Niyonzima wari umaze iminsi yirukanywe muri iyo kipe akarugaragaraho.
Ikipe ya Young Africans iherutse gutangaza ko isheshe amasezerano yari ifitanye na Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda imushinja imyitwarire mibi no kwica amasezerano yagiranye n’iyo kipe nkana.


Haruna Niyonzima yari umwe mu bakinnyi Yanga yagenderagaho mu bakina hagati
Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu ikipe ya Yanga,Jeery Muro,  yavuze ko, nkuko urubuga Salehjembe rwandika ku mikino mu gihugu cya Tanzaniya rwabyanditse muri iki gitondo, izina rya Haruna barigejeje muri CAF mbere y’uko iyo kipe ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano na we.
Jerry Muro yakomeje avuga ko Komite Nshingwabikorwa ya Yanga yiteguye guhura kugira ngo iganire ku kibazo cya Haruna bidatinze ndetse ko umwanzuro bafata bazahita bawumenyesha CAF ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzaniya TFF.
“Ndagira ngo mvuge ko twafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano twari dufitanye na Niyonzima twaramaze kohereza izina rye muri CAF’’.
“Komite Nshingwabikorwa nimara guterana, imyanzuro tuzahita tuyohereza muri CAF ndetse no muri TFF bo bavuga ko ngo bagifata Haruna nk’umukinnyi wacu kandi twararangije gusesa amasezerano twari dufitanye’’, Jerry Muro ushinzwe itangazamakuru muri Yanga.