Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akaba ari nawe muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura aya marushanwa, yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2016, abakobwa bari bamaze kwiyandikisha ngo bazatoranywemo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda, bakabakabaga 80 kandi abenshi muri abo bakaba bakomoka mu mujyi wa Kigali.
Aba bakobwa bakomeje kwiyandikisha ku bwinshi mu gihe hagiye gutangira n’igikorwa cyo gutoranya abakobwa 5 bazaba bahagarariye buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, bivuga ko abazatoranywa ku ikubitiro bazaba ari abakobwa 25 bazaba baturutse hirya no hino mu gihugu. Muri buri ntara, abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bakomeza kwiyandikisha kugeza ku munsi nyirizina wo kujonjora abakobwa 5 bahagarariye iyo ntara.
Tariki 9 Mutarama 2016, hazatoranywa abakobwa 5 bahagarariye Intara y’Amajyaruguru, tariki 10 Mutarama 2016 hatoranywe abo mu Ntara y’Uburengerazuba, abo mu Majyepfo batoranywe tariki 16 Mutarama 2016, Mu Burasirazuba hatoranywe 5 ba mbere tariki 17 naho mu mujyi wa Kigali hazasorezwe ijonjora tariki 23 Mutarama 2016 bashaka 5 bahagarariye uyu mujyi n’ubwo abiyandikishije bashaka kuwuhagararira ari benshi cyane kugeza ubu kandi bikaba bikomeje.
Tariki 6 Gashyantare 2016, abakobwa 25 bazaba baratoranyijwe bazongera batoranywemo abakobwa 15 bazaba bahiga abandi, abo bakaba ari nabo bazahita bajyanwa mu mwiherero tariki 8 Gashyantare maze ibirori byo gutora Miss Rwanda 2016 bizasozwe tariki 27 Gashyantare 2016 hamenyekana uzambikwa iri kamba n’ibisonga bye.
Dore ushaka guhatanira iri kamba ibyo asabwa kuba yujuje:
-Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cyangwa Pasiporo)
-Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
-Kuba yararangije amashuri yisumbuye
-Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa
-Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
-Kuba afite hagati y’ibiro 45 – 70 (kgs)
-Kuba atarigeze abyara
-Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
-Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
-Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;
-Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.