Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, January 06, 2016

Umuhanzi Gisa yatandukanye n’umunyamakuru Annet Mugabo ashinja kumukuriramo inda

Umuhanzi Gisa yatandukanye n’umunyamakuru Annet Mugabo ashinja kumukuriramo inda
Nyuma y’igihe umuhanzi Gisa cy’Inganzo akundana n’umunyamakuru wa Radio 10 witwa Annet Mugabo; uyu musore arahamya ko yamaze gutandukana burundu n’uyu mukobwa ashinja kumukuriramo inda no kumubeshya impamvu zabyo.
Hashize igihe gito umuhanzi Gisa cy’Inganzo atangaje ko yahinduye imyitwarire ndetse akareka ibiyobyabwenge abifashijwemo na Niyonzima Eliel Sando usigaye ario umujyanama we mu bya muzika ariko akanabungabunga ibijyanye n’ubuzima n’imyitwarire ye. Uyu muhanzi, muri gahunda nshya yiyemeje harimo kutazongera kujya agira icyo abeshya cyangwa ngo agire abantu ahishira kuko yasanze hari igihe bimugaruka.
Annet Mugabo ushinjwa n'umuhanzi Gisa cy'Inganzo kuba yaramukuriyemo inda
Annet Mugabo ushinjwa n'umuhanzi Gisa cy'Inganzo kuba yaramukuriyemo inda


Ni muri urwo rwego, ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Gisa yemeye ko umunyamakuru Annet Mugabo bakundanaga mu minsi ishize, ubu batandukanye bitewe ahanini n’uko amushinja kumukuriramo inda.
gisa
Ubundi njyewe niyemeje kuzajya mvugisha ukuri, kuko nasanze akenshi mbeshya nyuma bikazangaruka. Annet Mugabo rero twarakundanye, igihe kiragera aza kunsaba ko namwereka ababyeyi banjye ndabikora ndetse anamenyana n’umujyanama wanjye (manager). Igihe cyarageze ambwira ko atwite inda yanjye, naramukundaga kuko nabonaga ari umukobwa ufite urukundo, kuva ubwo nkajya mwitaho, n’umuryango wanjye arabibabwira, abwira na mama wanjye ko atwite inda yanjye, twese tukajya tumwitaho nyine nawe urabyumva nk’umuntu ukubwiye ko agutwitiye umwana. Mu minsi ishize rero, yaje kumbwira ko adatwite , kandi nanjye inda narayibonaga, ubwo nyine twahise turekana, nta n’ibintu byinshi nigeze nongera kuvugana nawe, umuntu ugukorera ibintu nk’ibyo ntimwagumana.Gisa
Ubwo Inyarwanda.com yavuganaga na Mugabo Annet, uyu mukobwa yirinze kugira byinshi avuga ku by’urukundo rwe na Gisa Cy’Inganzo ndetse n’iby’inda amushinja ko yaba yarakuyemo ariko avuga ko yaba we ndetse n’ab’iwabo baziranye.
Annet Mugabo asanzwe ari umunyamakuru mu ishami ry'imikino
Annet Mugabo asanzwe ari umunyamakuru mu ishami ry'imikino
Gisa ndamuzi turaziranye, ubwo rero ibindi simbizi… Ni iki se yakubwiye kugirango mbe ari cyo nshingiraho nkubwira?... Ijambo rimwe muri ibyo byose numva nakubwira ni uko nta kintu na kimwe mbiziho. Ibyo abantu bavugana biba ari byinshi, muri ibyo byinshi rero abantu bavugana, nta kintu njye mbiziho nicyo gisubizo naguha cyonyine. Gusa Gisa ndamuzi n’iwabo ndabazi ariko igisubizo naguha ni uko ntacyo mbiziho.
Niyonzima Eliel Sando, umujyanama wa Gisa cy’Inganzo umuba hafi haba mu bijyanye na muzika no mu bundi buzima bwa buri munsi, nawe yahamirije Inyarwanda.com ibyo gutwita kwa Mugabo Annet ndetse n’ibyo uyu mukobwa yaje kumubwira nyuma.

Nanjye yamaze igihe ambwira ko atwite kandi nanjye twaba turi kumwe nkabibona, yambwiraga ko atwite inda ya Gisa akabimbwira nka manager wa Gisa, nyuma aza kumbwira ngo nzabwire Gisa ko adatwite.
Inyarwanda.com yaganiriye na nyina w’uyu muhanzi Gisa, adutangariza ko uyu Mugabo Annet yamwegereye akamubwira ko umuhungu we yamuteye inda, ariko buri bucye ngo ubunani bube uyu mukobwa akaba yaragiye gusura nyina wa Gisa uyu mubyeyi agatungurwa no kubona nta nda afite, hanyuma yabimubaza undi akamubwira ko yagize uburwayi yajya kwa
 muganga bikaba ngombwa ko iyo nda bayikuramo.