Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, January 06, 2016

Miss Doriane agiye gusimbuzwa ntacyo aribwira ku kibazo cy’Abarokotse Jenoside yijeje ubufasha

Mu gihe igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2016 kirimbanyije ngo hazaboneke uzasimbura Miss Kundwa Doriane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa kugeza magingo aya ntacyo arabwira abarokotse Jenoside bo mu karere ka Rwamagana yijeje ubufasha amaso akaba yaraheze mu kirere.
Image result for miss doriane kundwa

Image result for miss doriane kundwa
Tariki 2 Gicurasi 2015, nibwo muri Hoteli Serena ya Kigali habereye igikorwa cyo gukusanya inkunga yagombaga gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gishari mu karere ka Rwamagana, muri icyo gikorwa cyari cyateguwe na Miss Kundwa Doriane hakaba hari nahatumiwe ba Nyampinga b’ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania.
Aha ni mu gikorwa cyabereye muri hoteli Serena ahari hatumiwe Miss Tanzania, Miss Kenya na Miss Uganda
Aha ni mu gikorwa cyabereye muri hoteli Serena ahari hatumiwe Miss Tanzania, Miss Kenya na Miss Uganda
Gira website

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 4 Gicurasi 2015, Miss Kundwa Doriane ari kumwe na Miss Uganda, Miss Tanzania na Miss Kenya, yatangaje ko inkunga yakusanyijwe ikabakaba miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, anashimangira ko tariki 6 Gicurasi ari bwo abarorotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana bagomba gushyikirizwa inkunga yavuye mu mafaranga yakusanyijwe muri icyo gikorwa cyari cyabaye tariki 2 Gicurasi, ariko ntibyakozwe ndetse kugeza ubu ntacyo abo barokotse Jenoside barabasha kubona.
Aha ni mu kiganiro n'abanyamakuru aho Miss Doriane yashimangiraga ko nyuma y'iminsi ibiri inkunga izashyikirizwa abo yagenewe
Aha ni mu kiganiro n'abanyamakuru aho Miss Doriane yashimangiraga ko nyuma y'iminsi ibiri inkunga izashyikirizwa abo yagenewe
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Nsengiyumva Placide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, yadutangarije ko igikorwa cya Miss Doriane cyo gufasha Abarokotse Jenoside bo mu murenge ayobora, uyu mukobwa yakimenyesheje abo muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) hanyuma iyi Komisiyo nayo ikabimumenyesha, ariko kugeza ubu bikaba bitarakozwe, ndetse abo muri CNLG nyuma bakaba baraje kumubwira ko ubushobozi bwabuze kuko ngo abari bemereye Miss Doriane inkunga batigeze bazitanga. Uyu muyobozi avuga ko bakomeje gutegereza kugeza n’ubu  bikaba bitarakorwa ndetse akavuga ko hari abandi bagiye bagoboka abo barokotse Jenoside barimo n’umuhanzi Jay Polly wahaye amazi n’amashanyarazi imiryango ibiri.
Miss Doriane ntiyabashije gusohoza ibyo yari yemereye abarokotse Jenoside
Miss Kundwa Doriane ugiye gusimbuzwa mu minsi ya vuba, ntiyabashije gusohoza ibyo yari yemereye abarokotse Jenoside
Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Miss Kundwa Doriane ngo tumubaze niba ugiye kuzamusimbura azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 we agacyura igihe cye ntacyo abashije kubwira abo yemereye inkunga, gusa ntiyabashije kwitaba telefone ye igendanwa inshuro zose twabigerageje. Umujyanama we Twagira Bruce; we yabwiye Inyarwanda.com ko barimo gupanga amatariki bazakoraho iki gikorwa, yemeza ko bazasohoza ibyo basezeranyije abo barokotse ndetse bakanabitangariza Abanyarwanda bose.