Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, January 22, 2016

Tanzania: Ku myaka 30 Alikiba ngo ntarigera umukunzi

Umuhanzi AliKiba Saleh Kiba uzwi ku izina rya Alikiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania,yemeza ko ku myaka 30 y’amavuko atarigera agira umukunzi.

Umuhanzi AliKiba uzwiho ubuhanga bwo kwiyandikira, kuririmba wanigeze kubarizwa mu itsinda rizwi nka Rockstar4000, wanamenyekanye yamamariza ikigo wildaid.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bongo 5 ngo ikiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru abajijwe umukunzi we dore ko byari bimaze imnsi bihwihwiswa ko yaba akundana na Jokate uzwi mu gukina Sinema za Tanzania no mu buhanzi,yamwihakanye ndetse aboneraho gutangaza ko kuva yavuka atarigera yigera umukunzi.
Ati: “Uyu mwuga wo gutereta tereta njye ntawo nzi .Rwose njye mvugishije ukuri ubuzima bwanjye bwose sindinjira mu nkundo,kugirana urugwiro ntibivuga gukundana.”
Ese ukuri ni ukuhe?Gusa rimwe na rimwe usanga umuhanzi yirinda gutangaza uwo bakundana kugira ngo ahore ku isonga akunzwe na bose.
Twabibutsa ko uyu muhanzi ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu mwuga kandi bakunzwe cyane muri Tanzania akenshi kandi ukunze guhangana na Diamond ku kutumvika ushoboye.