Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mu Rwanda bamwe muri Nyampinga barashinjwa kwijandika mu businzi n’ubusambanyi

Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante aragaya cyane abakobwa basigaye bishora mu ngeso mbi z’ubusinzi n’ubusambanyi kandi bambaye amakamba ya ba Nyampinga.

Ntiyerura ngo abarondore mu mazina yabo umwe ku wundi, ariko mu mivugire ye, Maman Eminante usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo 10, yumvikanisha ko afite amakuru afatika y’aba bakobwa n’imyitwarire yabo.
We ashimangira cyane ko bamuca intege nk’umubyeyi, kandi ko nawe bimuhesha isura mbi nk’Umunyarwandakazi by’umwihariko nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka uri mu bari guhitamo abakobwa bazavamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Aya magambo akarishye, Eminante yayakomojeho mu majonjora yabereye i Rubavu, ubwo hatoranywaga abakobwa bazahagararira Intara y’u Burengerazuba. Yayavuze mbere gato yo gutangaza abatsindiye gukomeza, afata umwanya munini atsindagira ijambo ku rindi, areba mu maso abakobwa batanu bahatanaga bari bamuhagaze imbere ari kumwe na bagenzi be bagize akanama nkemurampaka.
Ubwo Eminante yavugaga aya magambo yirinze kugira uwo avuga mu izina, abwira aba bakobwa ko ashaka kubahanura muri rusange.
Muri iki cyumba Eminante yavugiyemo aya magambo hari harimo Mutoni Balbine, umwe mu bisonga bya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, wari waje kurushanwa, anemererwa no gukomeza.
Uretse uyu mukobwa uri mu bisonga bya Nyampinga, muri iki cyumba hari hanarimo kandi na Bagwire Keza Joannah, wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage), akaba ari n’Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015.
Bagwire we yari yaje ahaberaga aya majonjora aje kwirebera kuko amarushanwa yabaye yatembereye ku Gisenyi, we n’umuryango we n’inshuti ze zirimo Umutoniwase Flora na we waje mu bakobwa 15 bageze ku musozo w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Maman Eminante yatanzwe gasopo kuri ba Nyampinga
Aya majonjora yaberaga muri Gorilla Hotel, mu Karere ka Rubavu, kuwa 10 Mutarama 2016.
Mbere yo kuvuga aya magambo, Eminante yabwiye abakobwa bahatanaga ko ababwira ibi nk’inama, kandi ko yifuza ko bamenya amakosa yabo bityo bakamenya uko bazitwara mu marushanwa ari imbere, mu gihe baba bemerewe gukomeza.
Aha niho yaciye umugani agira ati “Uwububa abonwa n’uhagaze”, ababwira ko imyitwarire y’umukobwa wambitswe ikamba iryo ari ryo ryose muri Miss Rwanda itajya iyoberana, kabone n’ubwo we yabihisha.
Mu majonjora yabereye mu Burasirazuba, mu Karere ka Kayonza, umunyamakuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, yabajije Eminante kuri aya magambo yavuze.
Eminante yasobanuye ko ‘nta mukobwa n’umwe yatungaga agatoki ubwo yavugaga ibi’, gusa ko harimo abo ajya yumva, kandi ko iyo hatowe umukobwa w’imico mibi hagawa n’uwamutoye.
Yagize ati “Ntabwo umuntu aba ashobora kuvuga ati ‘Kanaka na Nyirakanaka’, ariko uko bagenda n’uwaba aba hano i Kibungo abonwa n’abantu baza i Kigali bakavuga; igihugu ni gitoya.
Harimo nk’ababa bafite utuntu wumva tugayitse baramutse batatwitondeye ngo bahite batugarukiriza aho ngaho, baramutse batumvise yuko binjiye mu marushanwa asaba kuba indakemwa mu mico no mu myifatire byaba ikibazo kuko natwe uwo ntitwamutora ariko n’iyo haba guca mu rihumye abantu agatorwa ejo bundi abantu banagaya n’ababatoye, ejo bundi yanitwara nabi n’igihugu kikagayika. Kandi harimo urubyiruko, kuri ubu, urabizi abakobwa basigaye banywa inzoga, bagasinda. […] Si bo by’umwihariko ariko bari mu rungano rurimo n’urwitwara gutyo, hamwe rero uvuga uti uyu wenda muzi agendana n’abantu batari beza, muzi ashobora kuba yagwa no muri uwo mutego, reka mubwire mbonereho mbwire n’abandi batari we.”

Eminante avuga ko akomeye ku muco cyane, kandi ko abona urubyiruko rusigaye rwitabira kwinjiza iby’amahanga mu muco w’u Rwanda, kandi bimwe muri byo atari byiza. Akagira ati “Urubyiruko rurimo kugaragaza isura yo kugenda rwangirika, rugwa mu mitego y’ibintu byinshi rutabasha kwifata ngo rugire gufata icyemezo ku bintu bimwe na bimwe.”
Mu Rwanda bamwe muri Nyampinga barashinjwa kwijandika mu businzi n’ubusambanyi Mu Rwanda bamwe muri Nyampinga barashinjwa kwijandika mu businzi n’ubusambanyi Reviewed by Unknown on Tuesday, January 19, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.