Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Icyizere ni cyose ku Mavubi arakina na Gabon- Ibyatangajwe mbere y’umukino


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya CHAN rikomeje kubera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Mutarama, aho u Rwanda ruhura na Gabon saa 15:00.
Ni umukino uza kubera kuri stade Amahoro, Amavubi aheruka gutsindiraho Cote d’Ivoire kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gihe Gabon yanganyije na Maroc.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri iri rushanwa, Jacques Tuyisenge wakunze gusindira Amavubi mu mikino ya gicuti bahuragamo na Gabon, asanga uyu mukino uraza kurangwa n’ishyaka ku mpande zombi, gusa ngo hari byinshi uvuze ku Rwanda.

“Ni umukino w’agaciro kuri twe kuko ni match izaba isa n’ikomeye ku mpande zombi kuko ari Gabon irashaka gutsinda uriya mukino kugira igire amahirwe yo kuba yakomeza muri ¼ , urumva itsinzwe iriya match yaba igabanyije amahirwe yo kuba yakomeza.
Natwe dufite akazi gakomeye ko gutsinda iriya match izahita iduha gukomeza muri ¼, ndumva twayitsinze bizahita biduha kugera muri ¼, aribo bazashyiramo imbaraga natwe tuzashyiramo imbaraga.”
Ku ruhande rw’umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry afite ikizere ko abakinnyi be baza kwitwara neza muri uyu mukino dore ko Gabon ari ikipe baziranye nyuma yo gukina nayo mu mikino itandukanye ya gicuti yagiye irangira ari igitego 1-0, aho iyi kipe ikunze kurangwa n’imipira miremire.

“Turabizi neza ko Gabon ari ikipe ikomeye tuzaba duhanganye. Baracyishakisha muri iri rushanwa kuko batsinzwe byabashyira habi cyane bakaba basezererwa mu gihe twe dusabwa kwitara neza kugira ngo tugere kubyo twifuza.
Abakinnyi bazi icyo gutsinda biza kugeza ku Rwanda. Dukeneye andi manota abiri tukagera muri ¼ , tuzabigeraho nidutsinda.”- Johnny Mckinstry.
Uyu mukino urahuza Amavubi y’u Rwanda na Gabon, urakurikirwa n’uhuza Cote d’Ivoire na Maroc guhera saa 18:00 kuri stade Amahoro i Remera.
Icyizere ni cyose ku Mavubi arakina na Gabon- Ibyatangajwe mbere y’umukino Icyizere ni cyose ku Mavubi arakina na Gabon- Ibyatangajwe mbere y’umukino Reviewed by Unknown on Wednesday, January 20, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.