Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yasesekaye i Kigali, ije gukina n’Amavubi


Ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2016, bazanywe n’indege ya Kenya Airaways, itsinda ry’abagera kuri 35 bavuye muri Cameroun ryasesekaye i Kigali, aho baje kwitegura umukino wa gicuti uzabahuza n’Amavubi y’u Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2016.

Uyu mukino mpuzamahanga wa gicuti, uri mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN izabera mu Rwanda tariki ya 16 Mutarama- 7 Gashyantare 2016, aho uzabera i Rubavu kuri stade Umuganda.
Iri tsinda rigizwe n’abakinnyi 26 b’ikipe y’igihugu ya Cameroun (Les Lions indomitable) ririmo kandi n’abayoboye ikipe bagera ku 9, aho bacumbikiwe muri Gorilla Hotel mu mujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, barerekeza i Rubavu, aho bazakorera imyitozo kuri stade Umuganda kuwa Mbere no kuwa Kabiri nyuma ya saa sita mbere yo gukina uyu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzaba kuwa Gatatu saa 15:30.
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azakina na Congo Kinshasa (DRC) tariki ya 10 Mutarama, aho nta gihindutse Congo izagera mu Rwanda kuwa Kabiri.
U Rwanda ruzakira irushanwa ruri mu itsinda A hamwe na Maroc, Cote d’Ivoire na Gabon; Itsinda B ririmo DR Congo, Cameroon, Ethiopia na Angola; itsinda C rigizwe na Tunisia, Niger, Guinea na Nigeria mu gihe Zimbabwe, Zambia, Uganda na Mali zigize itsinda D.
CHAN izaba ku nshuro ya kane, ni nyuma yaho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iya 2009, Tunisia itwara iya 2011 mu gihe Libya yegukanye iheruka kubera muri Afurika y’Epfo.
Abagize itsinda ryavuye muri Cameroun:
Abakinnyi: Hugo Patrick Nyame, Pierre Sylvain Abodo, Derrick Anye Fru, Mohammed Djetei, Aaron Mbimbe, Yves Robert Chouake, Joseph Jonathan Ngwem, Alexandre Kombi Mandjang, Carlain Manga Mba, Nicolas Joel Owona Mbassegue, Stephan Kingue Mpondo, Paul Serge Atangana Mvondo,Guy Christian Zock, Samuel Oum Douet, Moumi Ngamaleu, Ghislain Moguu, Ambane Moumourou Idriss, Mark Nkongho Ojong, Yazid Atouba Emane, Lionel Ngondji, Moussa Souleymanou, Samuel Nlend, Harouna Mahamat, Ronald Ngah, Frank Boya and Junior Mfede.
Abayoboye abakinnyi: Martin Felix Ndtoungou Mpile (Umutoza mukuru), Ernest Agbor Ako (umutoza wungirije), Narcisse Tinkeu Nguimgou (Fitness Coach), Simon Nlend Anjouma (Goalkeeper Coach), Marc Ngalle Mbonjo (Chief Medical Officer), Daniel Tecky Tcheuffa (Physiotherapist), Simon Molombe Lyonga (Team Press Officer), Sali Issa (Team Manager) and Mohamadou Laminou (Kit Manager).
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yasesekaye i Kigali, ije gukina n’Amavubi Ikipe y’igihugu ya Cameroun yasesekaye i Kigali, ije gukina n’Amavubi Reviewed by Unknown on Monday, January 04, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.