Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Amateka y’imikino ya CHAN




Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru muri Afirika, CHAN riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016, mu gihugu cy’U Rwanda hazakinirwa imikino y’igikombe cy’Afurika gihuza bakinnnyi baba bakina mu makipe mu bihugu byabo batarabigize umwuga ku mugabane w’UBurayi. Cyangwa ahandi mu bindi bihugu.

Iyo mikino ni ku nshuro ya kane igiye gukinwa, kuko ku nshuro ya mbere iyo mikino yakiniwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire hagati y’itariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 08 Werurwe mu mwaka 2009.

Igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa rizwi ku izina rya (African Nations Championship) cyemejwe tariki ya 11 Nzeri 2007, cyemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)

Amakipe yatangiye amajonjora, maze amakipe yabonye itike aza gupagwa uko azakina hari kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2008 uwo muhango wabereye mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iryo rushanwa rikinwa bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe 8, ariyo Côte d’Ivoire (Host country) nk’igihugu cyakiriye iryo rushanwa, Libya, Senegal ,Ghana, Congo DR, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Igikombe cyegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze ikipe y’igihugu ya Ghana ibitego 2-0.


Ikipe yabashije kwegukana umwanya wa gatatu n’ikipe y’igihugu ya Zambia nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 2-1.

Imikino ya CHAN 2009, yakiniwe muri Côte d’Ivoire imikino yose yabereye mu mijyi ibiri Bouaké na Abidjan, bakiniraga kuma Stade abiri iyitwa Stade Bouaké yakira abantu ibihumbi 35 hari kandi Stade Félix Houphouët-Boigny yakira nayo abantu ibihumbi 35, hakinwe imikino 16 hinjiramo ibitego 29.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Given Singuluma yinjije ibitego bitanu (5 goals) umunnyi wakiniraga Zambia.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Tresor Mputu, wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku nshuro ya kabiri irushanwa rya CHAN, ryabereye mu gihugu cya Sudan hari mu mwaka 2011.

Igikombe cyegukanywe na Tunisia nyuma yo gutsinda Angola ibitego 3-0. Kuva iki gihe nibwo irushanwa ryatangiye kwitabirwa n’amakipe 16 bitandukanye n’irushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere.


Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 59.

Abakinnyi batsinze ibitego byishi (Top scorers) ni batanu binjije ibitego bitatu (3 goals): El Arbi Hillel Soudani, wo muri Algeria, Myron Shongwe, wo muri Afurika y’epfo, Mudathir El Tahir, wo muri Sudan na Zouheir Dhaouadi, Salema Gasdaoui, bo muri Tunisia

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Zouheir Dhaouadi, wo muri Tunisia

Ku nshuro ya gatatu irushanwa ryabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mwaka 2014, ni nyuma yaho igihugu cya Libya kitaryakiriye nkuko byari biteganyijwe ko ariho imikino izabera.


Libya nubwo itakiriye imikino niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Ghana kuri Penaliti 4-3 naho umukino wari warangiye nta kipe ibashije gutsinda indi igitego 0-0.

Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 73.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Bernard Parker yinjije ibitego bine (4 goals) umunnyi wakiniraga Afurika y’Epfo.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Ejike Uzoenyi, wo muri Nigeria.

Ku nshuro ya kane CHAN 2016 igiye kubera mu Rwanda, amakipe 16 azitabira imikino agabanyije mu matsinda akurikira.

Itsinda rya mbere: Rizakinira kuri sitade Amahoro
  • Rwanda
  • Cote d’Ivoire
  • Morocco
  • Gabon
Itsinda rya Kabiri: Rizakinira i Huye
  • DRC
  • Ethiopia
  • Cameroun
  • Angola
Itsinda rya 3: Rizakinira i Nyamirambo
  • Tunisia
  • Guinea
  • Niger
  • Nigeria
Itsinda rya 4: Rizakinira i Rubavu
  • Zimbambwe
  • Zambia
  • Uganda
  • Mali

Irushanwa rya CHAN 2018 biteganyijwe ko rizabera muri Kenya, naho CHAN 2020 iteganyijwe kuzabera muri Ethiopia.
Amateka y’imikino ya CHAN Amateka y’imikino ya CHAN Reviewed by Unknown on Monday, January 04, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.