Kagame Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akaba ari nawe muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura aya marushanwa, yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mutarama 2016, abakobwa bari bamaze kwiyandikisha ngo bazatoranywemo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda, bakabakabaga 100 kandi abenshi muri abo bakaba bakomoka mu mujyi wa Kigali. Muri aba bakobwa bagera kuri 97, harimo na Belyse Hitayezu wiyandikishije ngo yitabire aya marushanwa ku nshuro ye ya gatatu.
Hitayezu Belyse muri Miss Rwanda 2015 yegukanywe na Miss Kundwa Doriane
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Hitayezu Belyse utarahwemye kugaragaza ko adacika intege kandi ko yamaramaje gushakisha ikamba rya Miss Rwanda, yashimangiye ko ari mu bamaze kwiyandikisha ngo azongere ahatanire iri kamba, kandi atangaza ko yumva yifitiye icyizere ko uyu mwaka azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016.
Uyu mwaka Hitayezu Belyse yizeye kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda
N'ubwo Hitayezu n'aba bakobwa bagenzi be hafi 100 bamaze kwiyandikisha, iki gikorwa kiracyakomeje kuburyo bishimangira ko abiyandikisha bazakomeza kuba benshi kuko hakiri iminsi myinshi yo kwiyandikisha. Muri buri ntara, abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bakomeza kwiyandikisha kugeza ku munsi nyirizina wo kujonjora abakobwa 5 bahagarariye iyo ntara.
Hitayezu Belyse yitabiriye Miss Rwanda inshuro eshatu zose
Tariki 9 Mutarama 2016, hazatoranywa abakobwa 5 bahagarariye Intara y’Amajyaruguru, tariki 10 Mutarama 2016 hatoranywe abo mu Ntara y’Uburengerazuba, abo mu Majyepfo batoranywe tariki 16 Mutarama 2016, Mu Burasirazuba hatoranywe 5 ba mbere tariki 17 naho mu mujyi wa Kigali hazasorezwe ijonjora tariki 23 Mutarama 2016 bashaka 5 bahagarariye uyu mujyi n’ubwo abiyandikishije bashaka kuwuhagararira ari benshi cyane kugeza ubu kandi bikaba bikomeje.
Tariki 6 Gashyantare 2016, abakobwa 25 bazaba baratoranyijwe bazongera batoranywemo abakobwa 15 bazaba bahiga abandi, abo bakaba ari nabo bazahita bajyanwa mu mwiherero tariki 8 Gashyantare maze ibirori byo gutora Miss Rwanda 2016 bizasozwe tariki 27 Gashyantare 2016 hamenyekana uzambikwa iri kamba n’ibisonga bye.