Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, January 07, 2016

Ali Kiba yahigitse Diamond na Vanessa Mdee mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yahigitse mukeba we “Diamond Platnumz” n’abandi bahanzi bo muri Tanzania bakomeye mu matora yo kugaragaza uwayoboye abandi mu bikorwa yakoreshejwe na Televiziyo Mpuzamahanga ya MTV.


                          Ali Kiba wahigitse Diamond na Vanessa Mdee

Mu matora ari gukorerwa ku rubuga rwa Twitter rwa MTV Base ya Afurika y’Iburengerazuba, akaba yagaragaje ko mu bantu bagera ku 1551 batoye, abagera kuri 48% bemeje ko Ali Kiba ariwe muhanzi w’umwaka wa 2015 wo muri Tanzania naho 45% batora Diamond Platnumz, Vanessa Mdee uherutse mu Rwanda atorwa ku kigero cya 7%, mu gihe mugenzi wabo Ommy Dimpoz we yatowe ku kigero cya 0%.
 Alikiba


Ubusanzwe umuhanzi Ali Kiba washyigikiwe na benshi kurusha Diamond Platnumz akaba asanzwe afatwa nk’uwa mbere muri Tanzania gusa Diamond Pltnumz nawe akamurusha gukundwa cyane no kwagurira ibikorwa bye bya muzika hanze y’igihugu cya Tanzania, aho kugeza ubu yamaze kugera ku rwego rw’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
 Image result for ali kiba 2015