Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, December 30, 2015

Nyuma yukwezi Aguze Imodoka anitwara Umuhanzikazi Allioni Yakoze Impanuka Ikomeye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukuboza 2015, umuhanzikazi Allioni yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali ariko ararusimbuka, imodoka yari atwaye ikaba yagonzwe n’igikamyo irangirika ariko ku bw’amahirwe uyu mukobwa ntiyatakariza ubuzima n’ubwo yabanje guhungabana no gukuka umutima.
Hari ahagana ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba, ubwo umuhanzikazi Allioni yageraga ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nka Car Wash, hanyuma mu buryo butunguranye aza kumva yagonzwe n’igikamyo cyagendaga gikurubana imodoka yari atwaye nawe akavuza induru ari nako abantu babibonaga nabo bamufashaga kuvuza induru ariko akabona iyo kamyo irakomeza kumukurubana. Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko yumvaga ibye birangiye ariko akaba yatabawe n’Imana.
impanuka
impanuka
impanuka
impanuka
Numvaga ibyanjye birangiye, navuzaga induru nzi ko ariyo magambo yanjye ya nyuma kuri iyi si ariko Imana yandokoye. Uwari utwaye iyo kamyo nawe yaje kugera aho abasha guhagarara ariko ahita avamo yiruka azi ko napfuye, abantu batabaye basanga meze nabi ndetse banjyana ku bitaro bya Faisal ku Kacyiru ngo barebe ko ntacyo nabaye, numvaga mbabara ariko basanze ntacyo nabaye barambwira ngo ni uko yagendaga inkurubana nambaye umukandara.Allioni

Allioni yatangaje ko ashima Imana cyane yarokoye ubuzima bwe kuko yari agiye gusoza nabi umwaka wa 2015, ndetse anashimangira ko azafata umwanya akayishima by’umwihariko kuko yabonye ko yamwongereye igihe cyo kubaho. Avuga ko n’ubwo imodoka yari atwaye yangiritse cyane, yari ifite ubwishingizi akaba yizeye ko imodoka bazayimukoreshereza.