Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, December 28, 2015

Ibirori bihuza abahuriye mu mwuga wa sinema “let’s be connected” bigarutse ku nshuro ya gatatu

Ibi birori byatangiye kuba hano murwanda mumwaka wa 2013 bikaba byari bigamije guhuza abahuriye muri sinema hagamijwe kojyera ubumwe bwabo nogusabana hagati muribo aho kunshuro zose  zabanje ababyitabiriye bagiye babyishimira cyane bavugako byajya bibaho buri mwaka ,ku nshuro ya gatatu hakaba hhongerewemo ingufu mu mitegurire yabyo
 connected

zimwe mu ngufu zongerewemo  harimo gushaka izindi nshuti zabakora sinema zikorera mubindi bihugu doreko mukwezi kwa cyenda 2014 bamwe mu bakora umwuga wa Sinema mu gikorza nkiki  basuye bagenzi babo bo mugihugu cy’uburundi aho bagiriye ibihe byiza cyane, sibyo gusa doreko connected yakoze nigikorwa cyo kwifatanya nabapfakazi ba genoside yakorewe abatutsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka mumudugudu wa avega agahozo kubufatanye n’urugaga rwa sinema RFF .

Hillywood.rw iganira na Aaron NIYOMWUNGERI utegura ikigikorwa yadutangarijeko bagiyekugikora kunshuro ya gatatu hano murwanda bikaba biteganijwe ko bizaba kuwa 20 ukuboza 2015 bikabera kuri hilltop hotel ibarizwa I remera , kuva 17h00 zumugoroba
conn
Nkuko yakomeje abidutangariza umwihariko wuyu mwaka nuko abahuriye muri sinema bazasabana nabakunzi babo ibi bikaba bitarabayeho muzindi zabanje, ikindi nuko ibi birori bitagizwa nimikino kuriyi nshuro haziyongeraho imikino y’abakobwa kuko nabo bifuza gukina muzindi zabanje hakinaga abahungu gusa iyi mikino itadukanye ikaba iteganijwe ko izaba kuruwo munsi amasaha yigitondo kuva sa10h00,
Benshi mu bakinnyi ba FIlm musanzwe muzi bazaba bahabaye
Benshi mu bakinnyi ba FIlm musanzwe muzi bazaba bahabaye
imubajije impamvu imikino bayishyize mugitondo ubundi byara jyanaga adusubiza muraya magambo” mubyukuri byari byiza kuritwe dutegura kuko twavaga kukibuga tujya aho ibirori bibera gusa bikaba bitari byiza kubitabira kuko bazaga mubirori batabanje kwitunganya duhitamo ko imikino izajya iba mugitondo ikarangira abantu bakajya kwitunganya tukojyera guhura kumugoroba tukishimana twese dukeye doreko abakinnyi nabandi bazifotozanya nabakunzi babo ntabwo rero bakwifotoza basa nabi”

Hillywood yamubajije icyo bisaba kwitabira ibi birori adutangarizako ari ukwishyura 5000frw azabafasha gusabana aya mafaranga agatwagwa bitarenze italiki 12ukuboza2015 kugirango bizarusheho kujyenda neza abazaba batayatanze ntabwo bazakirwa muribi birori byose, abifuza ku booking cyangwa kwishyura muzajya mubaza kuri 0788279532 kuzajya mumenya ahoimyiteguro igeze nugusura hillywood.rw muzajya musangaho uko ibi birori biteguwe.
Twasoza tubibutsako let’s be connected party arumwanya wokuganira nogusangira kwiterambere rya sinema nyarwanda  kuri iyi nshuro abantu bose bakaba  bahawe ikaze,