Fransisko Ngarukiyintwali wabaye Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015 aguye i London mu Bwongereza aho yari atuye.
Uyu mugabo uvuka mu cyahoze ari Ruhengeli mu gace kitwa Ubukonya ubu ni mu karere ka Musanze, yakoze mu myanya ikomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana aho yabaye Ministre w’Ububanyi n’amahanga hagati ya 1979 na 1989.
Yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Colonel Aloys Nsekalije aza gusimburwa na Dr Casimir Bizimungu. Uyu nyakwigendera yabaye Depite, ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Yaje kuva mu Bubiligi ajya i Kinshasa muri RDC y’icyo gihe nyuma agaruka ku mugabane w’ I Burayi aho yaguye mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari atuye igihe kinini.Yitabye Imana ku myaka ikabakaba 75, bivugwa ko yaba yazize indwara ya Cancer.