Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, December 06, 2015

Centrafrique: Nyuma y’uruzinduko rwa Papa, umunani bishwe

Abantu umunani baguye mu gitero cyagabwe mu nkambi n’abantu bitwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y’iminsi mike Papa asuye iki gihugu.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Aurelien Agbenonci uhagarariye umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique avuga ko iki gitero cyabaye ku wa Kane cyabereye ahitwa Ngakobo muri bilometero 60 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Bambari cyanakomerekeje umusirikare wa Loni uri mu butumwa bw’amahoro.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq yatangaje ko batanu bo mu barwanyi b’umutwe w’Abayisilamu (Seleka) bari bateye inkambi bahasize ubuzima n’aho abandi babiri bagakomereka.
Yagize ati “Intumwa za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, MINUSCA zatanze raporo ivuga ko mu minsi ishize hagiye haba imirwano myinshi yagiye ihuza anti-Balaka na Seleka mu duce twa Bambari.”
Iki gitero kibaye mu gihe ku wa Mbere aribwo Papa yari mu ruzinduko muri iki gihugu aho yasuye umusigiti ndetse agasaba abakirisitu n’abayisilamu kureka inzangano n’ubwicanyi bumaze guhitana benshi mu myaka itatu ndetse bugacamo igihugu ibice.
Amatsinda y’abakirisitu n’abayisilamu yose yishimiye uruzinduko rwa Papa Francis ndetse anagaragaza ko hari icyizere ko ubugizi bwa nabi bwarangira nubwo ku wa Kabiri hari umuyisilamu wahise yicirwa mu gace gatuwe n’abarwanyi b’abakirisitu.
Imvururu muri Centrafrique zatangiye mu ntangiriro za 2013 ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa seleka bafataga ubutegetsi muri iki gihugu gituwemo n’abakirisitu benshi, ibintu byatumye havuka urwango rukomeye hagati y’uyu mutwe na anti-balaka.