Gushinga
urugo ukuze kandi uciye akenge bifite inyungu kuko kuba watandukana
n’uwo mwashakanye bishoboka ku kigero cyo hasi kandi iyo ushatse ukuze
kwanduranya kwa hato na hano hagati y’abashakanye nabyo ntibiba bishoka.
Iyo umugabo cyangwa umugore ashinze urugo (ashyingiwe) afite
mu myaka 30 y’ubukure aba azi ibyo agiye gukora n’inshingano ze nta
guhuzagurika.
Bimwe mu by’ingenzi byatuma umuntu ashaka afite imyaka nibura 30 nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema harimo:
1. Uba ukuze bihagije
Iyo ushyingiwe ufite imyaka 30 y’ubukure, uba uzi gufata neza
inshingano bitandukanye n’igihe wari ufite imyaka 20 kuko ushobora
guhangana no kubonera ibisubizo bikwiye ibibazo biba mu rushako.
2. Uba uzi neza uwo uriwe (wisobanukiwe)
Iyo ufite imyaka 30 y’ubukure, uba wisobanukiwe, uzi icyo ubasha guha
uwo mwashakanye cyangwa icyo wabasha kumugezaho, mu gihe mu myaka 20
uba aribwo urimo kwiyubaka ugenda uhindagurika nawe utazi neza ibyo
ukora neza cyangwa nabi.
3. Uba utekanye mu byo ukora
Iyo umuntu ari mu myaka 20 aba yitaye cyane ku mashuri no ku gushaka
akazi, ariko iyo ashyingiwe afite mu myaka 30 ibyo byose aba
yarabirenze, afite umwanya wo kwita ku rugo agiye gushinga nta bindi
bimuhugije.
4. Uba uzi neza impamvu ugiye kuba urugo
Mu myaka 30, uba wararambagijwe n’abantu batandukanye niba uri
umukobwa kandi niba uri umuhungu nabwo uba wararambagije abakobwa
benshi, iyo rero ufashe icyemezo cyo gushinga urugo ni uko uba
warabihaye agaciro n’impamvu wabihisemo ukazazubahiriza
5. Uba uzi gucunga neza umutungo w’urugo
Gucunga umutungo ni ikintu kitabwaho cyane ku bagiye gushinga
umuryango. Iyo rero ufite mu myaka 30 y’ubukure uba uzi gukoresha
amafaranga neza icyo yagenewe ku buryo utazagirana ikibazo n’uwo
mwashakanye kubera kwaya cyangwa gupfusha ubusa umutungo w’urugo.
6. Uba wifitiye icyizere
Birazwi ko uko umuntu agenda akura ari nako arushaho kugenda
yigirira icyizere. Iyo ushinze urugo ufite mu myaka 30 y’ubukure, uba
wiyizera cyane kandi udahuzagurika ukumva ko ibyo ugiyemo ubizi neza
kandi uzabishobora