Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, December 21, 2015

Donald Trump yikomye bikomeye Hillary Clinton bahanganye mu matora


Televiziyo ya CNN, yatangaje ko mu kiganiro mpaka cy’abakandida b’Aba-Democrate cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, Hillary Clinton yashinje Trump ko yabaye ‘igikoresho cyiza cyo kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe wa ’Islamic State’ , nyuma y’aho asabye ko Abayisilamu batakongera kwemererwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati "Bajya ku bantu bakabereka amashusho ya Trump atuka Islam n’Abayisilamu, kugira ngo babashe kubona abarwanyi bashya bagendera ku matwara y’idini ya Islam.”
Mu kiganiro yahaye Televiziyo ya NBC kuri iki cyumweru, Trump, yamaganiye kure ibyo Hillary yamuvuzeho, nawe amwihimuraho amwita ‘umubeshyi’, ndetse n’umunyantege nke’.
Ati "Iki ni ikindi kinyoma cya Hillary, abeshya nk’umusazi ku bintu byose […] Ni umubeshyi, kandi buri wese arabizi”
Iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, habaho ibiganiro mpaka bihanganisha abakandida bavuga kuri politike ya Amerika.
Amatora ateganyijwe kuba mu Ugushyingo 2016, aho Perezida uzatorwa azaba abaye uwa 45.
Umuherwe Donald Trump wiyamamaza mu ishyaka ry'Aba-Republican akunze kurangwa n'udushya twinshi mu mvugo ze
Hillary Clinton yavuze ko imvugo za Trump zifashishwa hinjizwa abantu mu mutwe wa IS