Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, December 09, 2015

Burundi : Umuhuza w’imishyikirano Perezida Boni Yayi yatewe ishoti na Perezida Nkurunziza

nkurunziza-pierre
Nyuma y’uko abisabwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afuriak ndetse na Perezida Nkurunziza akemera ko aza kumuhuza n’abamurwanya, Noneho Perezida w’u Burundi yanze ko Perezida Boni Yayi akandagiza ikirenge mu Burundi.

Perezida Boni Yayi wa Benin yagombaga kuba ari i Bujumbura kuri uyu wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015. Ni nyuma y’aho Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika abimusabiye ko ariwe waba umuhuza mushya wa Perezida Nkurunziza n’abamurwanya. Ku munota wa nyuma yaje kubwirwa na Perezida Nkurunziza, ko  atari bumwakire kuko ataboneka.
Boni yayi
Perezida Boni Yayi wasubikiwe urugendo ku maherere
Impushya zo gukandagira ku butaka bw’u Burundi ndetse n’impushya zo kwemerera indege ya Perezida Boni Yayi gukandagira ku butaka bw’u Burundi kuri uyu wa , mbere zaburijwemo n’abategetsi b’u Burundi bamenyesheje abari bazanye na Perezida Boni Yayi ko hari ikibazo cy’uko Perezida Nkurunziza atabasha kuboneka.
nkurunziza-pierre
Perezida Pierre Nkurunziza wasubitse umubonano na mugenzi we Boni Yayi
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko abategetsi b’Abarundi bari biteguye uyu mubonano kandi na Nkurunziza yari yawemeye , ariko nyuma Perezidansi y’u Burundi yaje kumva amatangazo yamamaza uru rugendo ihita ifata icyemezo cyo kuruburizamo mu buryo butunguranye nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri Perezida utarashatse kwivuga amazina.
Kugeza ubu nta tariki Perezida Nkurunziza yatanze avuga ko azabonekeraho. Gusa biteye ikibazo gikomeye mu Burundi kuko impande zemeranya n’uyu muhuza uretse kuba Perezida asanzwe ari umuvugabutumwa nka Perezida Nkurunziza.
Impande zombi zari zimwizeyeho ukuri mu kuba yahuza abarundi ibibazo by’umutekano birimo bigashira burundu.