uri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2015, Brig Gen Frank
Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza bongeye kwitaba
ubutabera aho urubanza rw’uyu munsi rwibanze cyane ku Brig Gen Rusagara
washinjwa gusebya Leta.
Mu rubanza rw’abasirikare bakuru, Ubushinjacyaha buregamo Col Tom
Byabagamba wayoboye ingabo zirinda Perezida Kagame, BrigGen (Retired)
Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza, ubwo bari imbere y’urukiko
rukuru rwa Gisirikare, Ubushinjacyaha busobanura ibimenyetso ku cyaha
bukurikiranyeho Rusagara cyo kwangisha rubanda ubutegetsi.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku nyandikomvugo bwakoreye ku basirikare
bakuru ngo baganiraga na Brig Gen Frank Rusagara igihe yari mu kazi
atarasezererwa mu ngabo za RDF.
Inyandukomvugo zakoresheje harimo iya Col Jules Rutaremara (ubu ni
Brigadier General) wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse
akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col
Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byeguha, Col John Bosco Mulisa na Capt.
David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.
Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen
Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda
anayisebya.
Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yasubiyemo amwe mu magambo yo
mu nyandikomvugo z’abantu bavuzwe haruguru, ashingiraho ahamya Frank
Rusagara icyaha cyo “Kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda
ubutegetsi buriho”.
Mu nshamake yavuze ko bose bahuriza ku kuba, Rusagara yaravugaga ko
“U Rwanda ari “a police State” (Igihugu kiyoborwa n’igitugu), ngo
navugaga ko ari “A banana republic” (Leta idafite ubutegetsi buhamye).
Rusagara ngo yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo ushatse
buhari.
Umushinjacyaha yavuze ko Brig Gen Rusagara yabwiraga abasirikare
bakuru bagenzi be ko ishyaka rya RNC rifite imbaraga, “Opposition is
growing strong”, kandi ngo yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari
umunyabinyoma ubeshya Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Rusagara ngo yashinjaga Kagame kwishimira urupfu rwa Col Patrick
Karegeya, ndetse ngo Kagame yashyizeho Agaciro Fund abonye amahanga
ahagaritse inkunga yahaga u Rwanda. Uretse kuba Rusagara ngo
yarashimagizaga ibikorwa bya RNC n’abayirimo, ngo yanashatse gukangurira
Col Rutaremara kujya yumva radio Itahuka yo kuri Internet (ya RNC).
Capt Nzakamwita yavuze ko ibyo Brg Gen Rusagara yakoraga yabikoreye
ahantu hatandukanye, mu kazi muri Etat Major na Nyarutara, kandi ngo
yabibwiraga abantu benshi mu bukwe n’abasirikare bakoranaga agamije
gusebya Leta y’u Rwanda agamije kuyangisha rubanda.
Yavuze ko Rusagara yagaragazaga kwifatanya n’umwanzi uzwi w’u Rwanda
(umutwe wa RNC), kandi yari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye inyandiko (e-mails) Frank Rusagara
yohererezaga (inshuti) ze, harimo na muramu we Col Tom Byabagamba, izo
e-mail zabaga zirimo inkuru zanditswe zisebya Leta kandi zanditse n’abo
muri RNC cyangwa cyangwa ibindi binyamakuru.
Mu nyandiko ngo yohereje kuri e-mail harimo iya Rudasingwa Theogene ivuga “Amadayimoni 7 atuma Paul Kagame aguma ku butegetsi.”
Izi e-mails, Frank Rusagara yasabwe kugira icyo avuga yiregura, avuga
ko ntacyo yazivugaho mu rukiko kuko Ubushinjacyaha bwamuhaye inyandiko
zikubiyemo atari kumwe n’umwunganira Me Buhuru Pierre Celestin, ikindi
ngo ubushinjacyaha bwihaye kwinjira mu buzima bwite bwe.
Me Buhuru Pierre Celestin yagaragaje inzitizi imbere y’Urukiko, avuga
ko Ubushinjacyaha n’ubwo bwavuze ibyo bwabwiwe mu nyandikomvugo,
butabihagazeho bityo bikaba atari ibimenyetso, asaba urukiko kubifataho
umwanzuro, kandi ikirego kigateshwa agaciro.
Indi nzitizi yanateje impaka mu rukiko, ni iy’uko Ubushinjacyaha
butumvise uruhande rw’uregwa (Confrontation Contradictoire), kugira ngo
bwumve icyo abivugaho, ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko iyo ari inzira
imwe, Uregwa ashobora kwiregura urubanza rugakomeza.
Izindi mpaka zikaze zabaye ku nyandiko (idasobanura neza) iyo baruwa
handitseho ko yanditswe tariki ya 4/9/2014 ikaba iha ububasha
Ubushinjacyaha bwo kugenzura no gusoma e-mails za Frank Rusagara.
Abunganira uregwa bavuga ko ibaruwa isobanura neza ko e-mails zari
kugenzurwa ari izo ku itariki ya 2/9/2014 kandi icyo gihe Rusagara yari
afunze. Ubushinjacyaha bwo buhamya ko hari inyandiko (copi) igaragaza ko
iyo baruwa y’Ubushinjacyaha bukuru, yanditswe tariki 2/9/2014 kandi
ikaba yaratangaga ububasha bwo kugenzura e-mails zose za Frank Rusagara.
Me Buhuru na Frank Rusagara basaba ko ibirego bishya biri mu byo
Ubushinjacyaha bwatanzeho ibimenyetso nk’izo e-mails byazirengagizwa,
hakazaburanwa ku byaha byari byashyikirijwe Urukiko mbere.
Me Buhuru kandi yashinje ubushinjacyaha kwica amategeko no kuvogera
ubuzima bwite bw’umukiliya we, Frank Rusagara, ngo kuko iperereza ryo
gusoma e-mails ze, ryabaye mu gihe ikirego cyari cyashyikirijwe urukiko,
kandi ngo ntabwo byamenyeshejwe urwo rukiko.
Major Bernard Hategeka, uyoboye inteko iburanisha uru rubanza, yavuze
ko Urukiko ruzasuzuma iby’izo e-mail rukabifataho umwanzuro. Urukiko
rwanzura ko iburanisha risubikwa, Urubanza rukazasubukurwa ku wa mbere
tariki 14 Ukuboza 2015, saa tatu za mu gitondo.