Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, December 24, 2015

Ayiiiiiiiiiii weee Burundi: Umwana yapfuye, abagera kuri 6 barakomereka kubera Grenade

umwana wapfuyeUmwana w’imyaka cumi n’ine yaraye apfuye ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki ya 23Ukuboza 2015 ku Musaga muri Bujumbura. Muri urwo rupfu hakomerekeyemo n’abandi bantu 6 bari kumwe nawe.

Uyu mwana yazize kuba yateye grenade umugeri ubwo yayibonaga aho yari iteretse bayiteze. Ikaba yari itezwe aho bakinira umupira.

Radio RPA ivuga ko Uwo mwana yashwanyaguritse cyane ubwo iyo grenade yamuturikanaga aho yakiniraga umupira hafi ya kiliziya ya mutagatifu Anna. Bagenzi be batandatu bo bahise bahasiga ubuzima.
Abapolisi bafite ibirindiro hafi aho ahari ishuri ribanza rya Musaga ya Kabiri nibo bashyirwa mu majwi nk’uko abaturage babitangarije radio RPA.Aba baturage bavuga ko iyi grenade yaturitse nyuma gato cyane abapolisi bavuye aho hantu.