Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, December 24, 2015

Akumiro muri Education :REB yabuze amafaranga yo guha abarimu bakosoye ibizamini bya Leta

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB cyemeye ko abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza babuze agahimbazamusyi , bamwe muri bo bakaba bakiri aho bakosoreye kubera kubura itike ibacyura.

Gasana Janvier, Umuyobozi Mukuru wa REB yavuze ko barimo gukora ibishoboka ngo amafaranga yabo aboneke mbere ya Noheli, bazabashe kwizihiriza iminsi mikuru mu miryango yabo.
Yavuze ko abitegeye bazayasubizwa binyuze ku makonti yabo, naho abagihari bakazayahabwa mu ntoki ngo babone uko bataha.
Ati “ Ni byo koko bamwe mu barezi bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ntibabashije gutaha kubera ikibazo cyo kutagira amatike abacyura, gusa turakora ibishoboka ngo iki kibazo kibashe gukemuka, nibura Noheli izabe basubiye mu miryango yabo.”
Gasana yemera ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi ariko kikaba kigiye gufatirwa ingamba ngo gikemuke burundu, yongeyeho ko abakosora ibizamini by’amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange bo batazahura nacyo.
Umuyobozi wa REB ariko yahakanye ko hari abarimu bagifitiwe ibirarane byo gukosora ibizamini bya Leta.
Ati “Nta birarane by’abakosoye mu myaka ishize dufite, gusa twagiye tubishyura buhoro buhoro ariko bose barayabonye, icyo nakubwira ni uko byatinze ariko birangira bose bayabonye.”
Abajijwe igihora gitera iki kibazo gikunze kwisubira buri mwaka kandi ntigikemurwe, Gasana yavuze ko bituruka ku ngengo y’imari iba yateganyirijwe igikorwa cy’ibizamini bya Leta kuva ku itegurwa rya byo kugera ku ikosorwa, igakoreshwa cyane, bakaza kwisanga mu kibazo cyo kutabasha kubona agahimbazamusyi k’abakosoye.