Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, November 22, 2015

Umubano mushya hagati ya Safi na Knowless waba uhatse iki ?


Umubano mushya hagati ya Safi na Knowless waba uhatse iki ?
Safi Madiba, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz rikorera muzika yaryo muri ‘The Super Level’ benshi bakomeje kwibaza cyane ku cyaba gihatse kongera kugaragara kenshi ari kumwe n’umuhanzikazi Knowless Butera wigeze kuba umukunzi we igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

Aba bombi mu bigaragara bakaba barongeye kubura umubano hagati yabo cyane ko nyuma y’itandukana ryabo bitashobokaga kubabona bari kumwe gusa muri iyi minsi bakaba bakomeje kugenda bagaragara henshi bari kumwe ndetse n’inshuti zabo n’abo bahurira mu kazi kabo ka buri munsi.

Safi na Knowless babaye mu rukundo igihe kirekire, rukaza kurangira ntaw’umenye ikibatandukanyije cyane ko bagiye bakunda kuvuga ko ari umwanzuro bafashe bo ubwabo biturutse ku mpamvu batigeze batangaza, kuri ubu bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwerekana ko nta kibazo kiri hagati yabo.

Kongera kugaragarana kw’aba bombi byaba byaraturutse kuki ?

Mu minsi ishize mu itangazamakuru hagiye havugwa cyane indirimbo yitwa ‘Vuba Vuba’ ya Dj Zizou aba bombi bahuriyemo ndetse bakumvikanamo basa nk’abibasirana, gusa buri umwe hagati yabo yemeza ko ubutumwa yayitambukijemo budashingiye ku mubano wabo gusa abazi kumva neza bemeza ko aba bombi babwiranaga.


Nyuma y’aho ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yajyaga ahagaragara Safi na Knowless bagaragaye baririmbana ndetse babyina injyana imwe bigaragara ko nta kibazo kiri hagati yabo ahubwo bahujwe n’akazi kandi bakabasha kubyitwaramo neza.


Ibi bigafatwa nk'imvano yo kongera kugaragara bari kumwe ku shuro ya mbere nyuma y'itandukana ryabo.

Nyuma yo kugaragara mu mashusho bari kumwe ntibyarangiriye aho

Ku munsi w’ejo tariki 20 Ugushyingo 2015 akaba ari bwo aba bombi bongeye kugaragara mu mafoto bari kumwe bakaba barahurijwe hamwe na Dj Zizou n’ubundi wabahurije mu ndirimbo ‘Vuba Vuba’, aba bombi bakaba barongeye kwisanga bari kumwe mu ikorwa ry’ikiganiro ‘The Jam’ kinyura kuri ‘Televiziyo y’u Rwanda’ mu kumurika ibikorwa byabo ndetse n’indirimbo bahuriyemo imaze gutuma bubura n’umubano.



Rwaba ari urukundo nka rumwe rwa ‘Byarakomeye’ ?

Benshi bakomeje kwibaza niba umubano mushya hagati y’aba bombi waba uvuze kubura urukundo rwabo Buhoro Buhoro, gusa mu bigaragara uyu mubano wabo mushya uhatswe ahanini n’akazi kabahuza ndetse no kwerekana ko gutandukana kwabo bitavuze kugirirana ishyari cyangwa kurebana ay’ingwe.


Ibi ahanini bigashingirwa ku buryo bagaragara bari kumwe, ntabwo bagaragara bonyine, bagaragara bari kumwe n’abahanzi bagenzi babo bahuzwa n’akazi ari nacyo gituma benshi babona ko aba bombi bashobora kuba batari mu nzira zo kubura urukundo, gusa nanone mu Kinyarwanda bati 'Aho yaciye ntihaca urwango’, Tubihange amaso…!

Uko bombi bifashe mu rukundo

Aba bombi kuva batandukana, kumenya iby'urukundo rwabo ntibyoroshye, cyane ko nubwo bagenda bavugwa mu nkundo zinyuranye bo ubwabo bakunze kubihakana cyangwa bakabica ku ruhande nkana, mu rwego rwo kwirinda kwinjirirwa mu buzima bwite, n'izindi mpamvu zitandukanye.

Kugeza ubu umuhanzikazi Knowless Butera akaba akunzwe kuvugwaho kuba mu rukundo na Ishimwe Clement, umuyobozi w'inzu ya Kina Music, Knowless abarizwamo mu gihe Safi we ubuzima bw'urukundo rwe bigoranye kubutahura gusa akaba aherukwa kuvugwa mu rukundo n'uwitwa Parfine, aha akabyemeza hacaho iminsi bakabyigarama.