Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, November 23, 2015

Kinyaga Awards kunshuro yayo ya kabiri igarukanye udushya n'imbaraga zidasanzwe

Kinyaga Awards kunshuro yayo ya kabiri igarukanye udushya n'imbaraga zidasanzwe

Irishunwa rikomeye rihuza abahanzi baturuka mu karere ka Rusizi na Nyamasheke rizwi ku izina rya Kinyaga Awards ku nshuro yaryo ya kabiri rigarukanye udushya tudasanzwe

Nyuma y'uko abahanzi baturuka mu karere ka Rusizi na Nyamasheke bajyiye bageza ku bitangazamakuru bitandukanye bikorera hano mu mujyi wa Kigali ikijyanye n'uko bakora ariko ibihangano byabo ntibigere kubanyarwanda bose nk'uko usanga biba bimeze kubandi bahanzi ndetse ko banasanga bikomeye gutera imbere mu gihe irushanwa rimwe rukumbi rya Pggss risanzwe rizwiho guteza abahanzi imbere naryo babona bitoroshye ko ryabageraho baje kwishira hamwe bishakira umuti w'icyo kibazo.

Boston watangije Kinyaga Award yishimira itambwe bamaze kugeraho
Umwe mubasore baturuka mu Karere ka Nyamasheke uzwi ku mazina ya Boston niwe watangije Kinyaga Awards mu mwaka wa 2014 ku nshuro yayo ya mbere mu rwego rwo gufasha abahanzi baturuka muri kariya gace basa nkaho bahejwe n' ibitangazamakuru bikorerea I Kigali.

Umuraperi Dig Dog niwe wegukanye iri rushanwa rigitangira
Tuyisenge avuga ko kuri iyi nshuro kinyaga award izaba ifite udushya twinshi tuzanyura abazareba iri rushanwa, ndetse n’ibihembo bizahabwa abazaba batsinze bikazaba bisumba kure ibyatanzwe umwaka ushize.
Agira ati “uyu mwaka tuzakora ibitaramo byinshi, aho abahanzi babyinira hazaba hateguye neza cyane, ku munsi wo gusoza tuzatumira umuhanzi w’icyamamare uzaza mu Kinyaga, kandi tuzabacurangira umuziki w’imbone nkumve (live) mu bitaramo bibiri bisoza, n’utundi dushya twinshi tuzagenda tubabwira uko iminsi igenda yicuma”.
Biteganyijwe ko Kinyaga award izakorwamo ingendo (road shows) zigera ku 10, abahanzi bakaziyereka abakunzi babo, ahagatangwa n’ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu no kureka ibiyobyabwenge mu rubyiruko, muri Rusizi na Nyamasheke, kandi abahanzi bazitwara neza bakazabona amahirwe yo gukorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki yitwa Boston record iba mu karere ka Nyamasheke.
Ijonjora rya mbere rikazatangira ku itariki 24 Ukwakira 2015, mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, mu masaha ya saa tanu.
- See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article26524#sthash.6vD6qDIc.dpuf
Kinyaga Awards kuri ubu yagarutse kunshuro yaryo ya kabiri n'imbaraga zidasanzwe,Ubwo riheruka umwaka ushize iri rushanwa rurangiranwa ryo mu kinyaga ryari ryegukanywe n’umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bategura iri rushanwa, Tuyisenge Jean Bosco, akaba ahagarariye inzu ikora umuziki yitwa Boston Record, ngo iri rushanwa rizatangira ku itariki ya 24 Ukwakira 2015, hatoranywa abahanzi b’abahanga kandi bakunzwe mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, hanyuma batangire igikorwa cyo kugenda biyereka abakunzi babo ahantu hatandukanye, bazahabwe amanota n’abakemurampaka ndetse n’abafana babo.

Agira ati “Iki gikorwa turi kugitegura neza kandi imyiteguro igeze kure, tuzatoranya abahanzi batandatu, basanga abandi 4 babaye aba mbere umwaka ushize, agashya karimo ni uko umuntu wese uzaza guhatana agomba nibura kuba afite indirimbo enye yaririmbye wenyine nta wundi bafatanyije, kandi akaba abarizwa muri zone ya Kinyaga, ariyo Rusizi na Nyamasheke”.
uyisenge avuga ko kuri iyi nshuro kinyaga award izaba ifite udushya twinshi tuzanyura abazareba iri rushanwa, ndetse n’ibihembo bizahabwa abazaba batsinze bikazaba bisumba kure ibyatanzwe umwaka ushize.