Ishyaka ryab CNDD-FDD riyobowe na Pierre Nkurunziza ari naryo riri ku butegetsi mu gihugu cy’ u Burundi ryamaze gutanga itegeko ko abaturage bakomoka mu gihugu cy’ u Bubiligi bakwiye kuva muri iki gihugu vuba na bwangu
Radio BBC ivuga ko ishyaka ryamaze kwerura ritegeka ko abaturage bose bafite inkomoko mu gihugu cy’ u Bubiligi bagomba kuva muri iki gihugu vuba, gusa kugeza ubu igihugu cy’ u Bubiligi ntikirohereza indege iza gutwara abenegihugu bacyo cyangwa ngo igire ikindi itangaza kuri iri tegeko ryavuye mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.
U Burundi bushinja Ababiligi gushyigikira abatavuga rumwe na Leta buyishinja ubwicanyi bwahereye mu mpera za Werurwe 2015 ubwo hatangiraga guhwihwiswa ko Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kongerwa manda yo kuyobora.
U Bubiligi butangaza ko bufite abanyagihugu bagera kuri 500 mu Burundi, ariko kuri uyu wa Kane Umunyamakuru wa BBC uri i Burundi yahamije ko nta bantu baragera ku kibuga cy’indege basubira mu gihugu cyabo.
Bivugwa ko Itangazo rya CNDD-FDD rigiye kurema umwuka mubi cyane hagati y’ibihugu byombi n’ ubundi byari bifite umubano wamaze gucika. Muri ryo handitsemo ko kuba u Bubiligi bwarasabye abaturage babwo kuva mu gihugu bigaragaza ko aba bakoloni b’Abanyapolitiki biteguye gukora ibishoboka byose mu kongerera u Burundi ibibazo.
Abahanga mu bya Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari baranenga ko u Burundi bukomeje kwitwaza ibihugu nk’u Rwanda n’u Bubiligi mu gihe amakimbirane amaze kugwamo abasaga 240 n’barenga ibihumbi 100 bakaba bamaze guhunga igihugu kuko ibibazo byose bishamikiye ku buyobozi bw’igihugu ubwabo.
Mu byumweru bike bishize ubwicanyi bwiyongereye cyane aho imirambo yabonwaga ku mihanda uko bukeye n’uko bwije.