Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, November 29, 2015

Perezida wa Turukiya yaburiye Putin “kudakina n’umuriro”

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yaburiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putinkudakina n’umuriro, agendeye kubirimo gukurikira n’indege y’intambara y’Uburusiya Turukiya yahanuye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Erdogan yaburiye perezida Putin w’Uburusiya kudakina n’umuriro, kubijyanye n’ibyabaye.
Gusa yavuze ko igihugu cye kitagamije kwangiza umubano
w’igihugu cye n’igihugu cy’Uburusiya. Avuga ko yiteguye guhura na Perezida Putin imbona nkubone i Paris mu nama izahabera ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere mu cyumweru gitaha.
Erdogan yavuze ko bazaganira ku kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi kuko bose bahangayikishijwe n’intera kigenda gifata.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya we yamaze gutangaza ko ibyo Turukiya yakoze bizayitera igihihombo kinini.
Yanavuze ko Uburusiya bwamaze guhagarika abakerarugendo b’Abarusiya kujya muri Turukiya, mu gihe Abarusiya bari aba kabiri mu gusura Turukiya nyuma y’Abadage.
Ibi bihugu byombi ni ibihugu byari bifitanye ubuhahirane buri hejuru dore ko Uburusiya bwari igihugu cya kabiri gikorana ubucuruzi na Turukiya. Ndetse ngo mu mwaka ushize Abarusiya basaga Miliyoni eshatu b’abakerarugendo basuye ighugu cya Turukiya.
Indega y’intambara y’Uburusiya yo mu bwoko bwa SU-24 yahanuwe n’igihugu cya Turukiya ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Turukiya ivuga ko iyo ndege yari yambutse umupaka wa Siriya yinjira mu mu gihugu cya Turukiya.
Igisirikare cya Turukiya cyavuze ko cyatanze gasopo ko iyi ndege itagomba kuvogera urubibi rw’iki gihugu,amasegonda 17 mbere yuko bayirasa za misile zayihanuye.
Umwe mu bapilote b’iyi ndege yishwe arashwe ubwo yari amanukiye mu mutaka. Ariko abandi batabawe n’ingabo z’uburusiya bakiri bazima.
Umwe mu bapilote warokotse yavuze ko batigeze bahabwa gasomo n’igihugu cya Turukiya kandi ngo ko batigeze barenga umupaka wa Syria. Gusa Turukiya yahise isohora ubutumwa bw’amajwi yoherereje iyi ndege mbere yuko ihirasaho.
Indege z’Uburusiya zikoreshwa mu kurasa inyeshyamba zirwanya leta ya Asad muri Syria.