Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, November 29, 2015

Kudohoka gukoresha agakingirizo mu Rwanda biteye inkeke



Umubare w’abakoresha agakingirizo mu gihugu ukomeje kugabanyuka, bamwe bagatinya no kukagura bibaza uko bagaragara mu muryango bimenyekanye ko
bakaguze, kandi kagira uruhare mu kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.
Izo mpungenge zikomeje kwiyongera mu gihe Isi yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, kuwa Mbere Ukuboza.
Hariho uburyo bwo gushyira udukingirizo ahantu hahurirwa na benshi nko mu tubyiniro, utubari n’amahoteri n’ubwo bitagikorwa neza, ariko n’aho bikorwa usanga dukoreshwa mu buryo buhoraho.
Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwerekanye ko ikoreshwa ry’agakingirizo ryagabanyutse cyane, ibintu bishobora gusobanura impamvu Virusi itera Sida yiyongereye muri bimwe mu byiciro by’abantu.
Bwerekanye ko nibura abantu 25% mu bakora imibonano mpuzabitsina ari bo bakoresha agakingirizo, nyamara mu babana n’ubwandu bwa Sida bo 33.1% gusa ni bo bagakoresha.
Gukoresha agakingirizo kandi biri hasi cyane mu baryamana bahuje ibitsina.
Ubwo bamurikaga ubwo bushakashatsi muri Kanama 2015, Dr. Nsanzimana Sabin uyobora ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yagize ati “Turi kugerageza guhindura uburyo twagatangaga, kugira ngo tunoze icyo gikorwa, bigedendanye n’uburyo abakiliya bacu bahindura imyitwarire mu ikoreshwa ry’agakingirizo.”
Umujyanama mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS Rwanda, Justus Kamwesigye, avuga ko ubwandu bwiganje cyane mu Mujyi wa Kigali kuri 7.3 ku ijana, akarere ka Nyarugenge kakagira 8.2.
Nk’uko The East African ibivuga, abantu miliyoni 36.9 babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida ku Isi, muri bo 210 000 baba mu Rwanda, abagera kuri 2.8 ku ijana bakaba bari hagati y’imyaka 15-49.
Kamwesigye avuga ko muri abo babana na VIH mu Rwanda, abari hejuru ya 90 ku ijana bafite hejuru y’imyaka 15, kandi abari hejuru ya 85 ku ijana barisuzumishije, bazi neza ko babana n’iyo virusi.
Yakomeje agira ati “Ibi bivuga ko 73 ku ijana by’abantu bose babana na VIH bari guhabwa imiti igabanya ubukana.”
UNAIDS ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 15.8 ku Isi bari guhabwa imiti igabanya ubwandu bwa Sida, iyo mibare ikaba yarikubye kabiri ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kuko mu 2010 bari miliyoni 7.5 na miliyoni 2.2 mu 2005.
Imibare kandi igaragaza ko abantu 3% mu Rwanda babana n’ubwandu bwa Sida, ikaba yari iteye gutya mu 2005 na 2010 no muri ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2013 na 2014.
Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida biyongera cyane mu mijyi ku kigero cya 5.6%, mu gihe mu cyaro ari 2.6%. Mu baryamana bahuje ibitsina ubwandu buri kuri 3.3%, mu gihe mu batakibana n’abo bari barashakanya kubw’impamvu zinyuranye, ubwandu bwa Sida buri kuri 11. 1%.