Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Knowless na Clemant berekeje Kenya aaho bazanamara Iminsi

Knowless na Clement berekeje i Nairobi aho biteze gutera intambwe idasanzwe
Knowless Kabebe na Clement Kina Music in the way
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 2 Ugushyingo 2015, nibwo umuhanzikazi Butera Knowless aherekejwe na Ishimwe Clement berekeje i Nairobi mu gihugu cya Kenya, bakaba bagiye mu gikorwa bitezeho umusaruro ukomeye mu muziki w’uyu muhanzikazi uheruka kwegukana Primus Guma Guma Super Star.
Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo Knowless na Clement bahagarutse mu rugo bajya ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe, bafata indege yerekeza mu mujyi wa Nairobi, mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya, aho bagomba gukorera amashusho y’indirimbo Te Amo ya Knowless n’umunya Zambia Roberto.
Roberto umaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyo kumurika album ya Two4Real, nawe agomba kwerekeza muri iki gihugu cya Kenya kimwe na Knowless na Clement, hanyuma we akaba ari naho azava yerekeza iwabo mu gihugu cya Zambia mu gihe Knowless na Clement bazahaguruka i Nairobi kuwa Kane w’iki cyumweru bagaruka mu Rwanda.
Knowless ahamya ko yiteze umusaruro mwiza mu gikorwa bagiye gukorera mu gihugu cya Kenya
Knowless ahamya ko yiteze umusaruro mwiza mu gikorwa bagiye gukorera mu gihugu cya Kenya
Amashusho y’iyi ndirimbo Te Amo ya Knowless na Roberto, azakorwa n’uwitwa Enos w’icyamamare muri aka kazi, dore ko yakoreye abahanzi bakomeye barimo nk’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya yakoreye indirimbo zabo zakunzwe hafi ya zose, nka Nelea, Sura yako n’izindi. Ibi bituma Knowless yizera ko amashusho y’iyi ndirimbo azaba akoze neza kandi ari ku rwego mpuzamahanga kuburyo azanyura abakunzi be.
Knowless na Clemant berekeje Kenya aaho bazanamara Iminsi Knowless na Clemant berekeje Kenya aaho bazanamara Iminsi Reviewed by Unknown on Monday, November 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.