Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kimironko : Bamusanze yiciwe mu kabari ke

Ntibakareke Adeline w’imyaka 26 wari nyir’akabari kitwa Isangano gaherereye mu Mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Bibare, umurenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bamusanze yiciwe mu kabari ke.
Ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2015,ni bwo umurambo wa Ntibakareke wasanzwe mu cyumba babikamo amakara muri aka kabari.
Abaturage batuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mukobwa ashobora kuba yishwe anizwe ngo bitewe n’uko umurambo we wagaragaye aziritse amaguru ndetse ifite n’ibikomere mu ijosi.

Chantal ucuruza Me2U muri aka kabari, yatangaje ko yamenye iby’uru rupfu avuye gufata ifunguro rya saa sita z’amanywa.
Cadeau ushinzwe servise zo kurya no kunywa muri hoteli yitwa ‘The Mirror’ we yabwiye abapolisi bari aha habereye ubu bwicanyi ko yavuganye na nyakwigendera mu masaha ya saa tanu z’amanywa.
Ati “ Njye byantunguye cyane kumva ngo yapfuye kuko twavuganye saa tanu n’iminota 15 twavuganye ambaza impamvu ntaheruka kuza muri aka kabare nanjye mubaza impamvu ataje gushyingura mugenzi wacu witwaga Jolie umaze iminsi itatu apfuye”.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modetse yatangarije IGIHE ko Ntibakareke,yishwe anizwe ndetse ko hacyekwa abakozi bamukoreraga.
Yagize ati “Yishwe hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa kuko ni bwo natwe twabimenye, gusa ikigaragara yishwe anigishijwe umugozi bitewe n’uko yari anaziritse amaguru.”
Yakomeje avuga ko abacyekwa ko bamwishwe batawe muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.
Ati “Haracyekwa abakozi bakorana bose kuko yishwe ku manywa, ku buryo n’ubu batanu barimo na ‘manager’ w’akabari kuko ni we wahise atanga amakuru ariko haracyabura abandi babiri”.
Kimironko : Bamusanze yiciwe mu kabari ke Kimironko : Bamusanze yiciwe mu kabari ke Reviewed by Unknown on Monday, November 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.