Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, October 12, 2015

Mu gitaramo cy’udushya, Stromae yataramiye abarenga 5000 i Kinshasa

Mu maso y’abafana basaga ibihumbi bitanu, Paul Van Haver[Stromae] yasomye umucuranzi we, anywa agasembuye ndetse yihindura nk’umusinzi agamije kwisanisha n’uburyo agaragara mu ndirimbo ze.

Ibi, mwene Rutare Pierre w’i Shyorongi yabikoreye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kinshasa kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2015.
Igitaramo « Maestro », Stromae yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyitabiriwe n’abafana basaga ibihumbi bitanu biganjemo Abanye-Congo n’abazungu bari baturutse hirya no hino baje kwihera ijisho ubuhanga bw’uyu musore.
Stromae utegerejwe mu Rwanda mu minsi ibarirwa ku ntoki, yakoze igitaramo cy’amasaha abiri mu buryo bwa live nta kiruhuko afashe.
Uyu muhanzi yakoze twinshi mu dushya twatumye abafana baryoherwa byisumbuyeho nk’aho yamaze kuririmba iyitwa ‘Alors on danse’ yagaragaje ko yanyuzwe n’ibyo abacuranzi be bakoze maze yegera umwe muri bo aramusoma.
Mwene Rutare Pierre yanyoye agasembuye mu maso y'abafana
Mbere yo kuririmba iyitwa ‘Formidable’, uyu Mubiligi ukomoka mu Rwanda yabanje gufata icupa rya likeri[liquor] yicara ku rubyiniro abanza kuricurura ngo agire imbaraga zimuhindura nk’umusinzi.
Mu ndirimbo ‘Papaoutai’, abafana bagiye mu bicu bereka uyu muhanzi ko banyuzwe n’umuziki we.
Stromae yaririmbye amasaha abiri adafashe ikiruhuko ndetse igitaramo cyarangiye ubona agifite imbaraga zo gukomeza kuririmba. Ku maso, abafana na bo wabonaga baryohewe nta n’umwe ushaka gutaha.
Nyuma ya Kinshasa, Stromae azakomereza i Kigali aho azataramira muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK ku itariki ya 17 Ukwakira 2015. Kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 mu myanya isanzwe ndetse na 30,000 mu myanya y’icyubahiro.
Ibyishimo byaramurenze asoma umucuranzi we
Stromae yakoresheje ingufu nyinshi i Kinshasa
Abafana bari uruvunganzoka