Ibi, mwene Rutare Pierre w’i Shyorongi yabikoreye mu gitaramo
yakoreye mu Mujyi wa Kinshasa kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2015.
Igitaramo « Maestro », Stromae yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyitabiriwe n’abafana basaga ibihumbi bitanu biganjemo Abanye-Congo n’abazungu bari baturutse hirya no hino baje kwihera ijisho ubuhanga bw’uyu musore.
Stromae utegerejwe mu Rwanda mu minsi ibarirwa ku ntoki, yakoze igitaramo cy’amasaha abiri mu buryo bwa live nta kiruhuko afashe.
Uyu muhanzi yakoze twinshi mu dushya twatumye abafana baryoherwa byisumbuyeho nk’aho yamaze kuririmba iyitwa ‘Alors on danse’ yagaragaje ko yanyuzwe n’ibyo abacuranzi be bakoze maze yegera umwe muri bo aramusoma.
Mbere yo kuririmba iyitwa ‘Formidable’, uyu Mubiligi ukomoka mu
Rwanda yabanje gufata icupa rya likeri[liquor] yicara ku rubyiniro
abanza kuricurura ngo agire imbaraga zimuhindura nk’umusinzi.
Mu ndirimbo ‘Papaoutai’, abafana bagiye mu bicu bereka uyu muhanzi ko banyuzwe n’umuziki we.
Stromae yaririmbye amasaha abiri adafashe ikiruhuko ndetse igitaramo cyarangiye ubona agifite imbaraga zo gukomeza kuririmba. Ku maso, abafana na bo wabonaga baryohewe nta n’umwe ushaka gutaha.
Nyuma ya Kinshasa, Stromae azakomereza i Kigali aho azataramira muri
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK ku itariki ya 17 Ukwakira 2015. Kwinjira
bizaba ari amafaranga 2000 mu myanya isanzwe ndetse na 30,000 mu myanya
y’icyubahiro.
Igitaramo « Maestro », Stromae yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyitabiriwe n’abafana basaga ibihumbi bitanu biganjemo Abanye-Congo n’abazungu bari baturutse hirya no hino baje kwihera ijisho ubuhanga bw’uyu musore.
Stromae utegerejwe mu Rwanda mu minsi ibarirwa ku ntoki, yakoze igitaramo cy’amasaha abiri mu buryo bwa live nta kiruhuko afashe.
Uyu muhanzi yakoze twinshi mu dushya twatumye abafana baryoherwa byisumbuyeho nk’aho yamaze kuririmba iyitwa ‘Alors on danse’ yagaragaje ko yanyuzwe n’ibyo abacuranzi be bakoze maze yegera umwe muri bo aramusoma.
Mwene Rutare Pierre yanyoye agasembuye mu maso y'abafana
Mu ndirimbo ‘Papaoutai’, abafana bagiye mu bicu bereka uyu muhanzi ko banyuzwe n’umuziki we.
Stromae yaririmbye amasaha abiri adafashe ikiruhuko ndetse igitaramo cyarangiye ubona agifite imbaraga zo gukomeza kuririmba. Ku maso, abafana na bo wabonaga baryohewe nta n’umwe ushaka gutaha.
Ibyishimo byaramurenze asoma umucuranzi we
Stromae yakoresheje ingufu nyinshi i Kinshasa
Abafana bari uruvunganzoka
Mu gitaramo cy’udushya, Stromae yataramiye abarenga 5000 i Kinshasa
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Monday, October 12, 2015
Rating: