Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, October 31, 2015

Gatuna-Rukomo:Impanuka ikomeye yahitanye 7 abandi barakomereka

Mu rucyerera rwa none tariki ya 31 Ukwakira 2015-mu Karere ka Gicumbi  mu Ntara y’Amajyaruguru aho bakunze kwita murukomo  habereye impanuka ikomeye mu masaha ya  ya mu gitondo maze abantu barindwi bahita bitaba imana abandi barakomereka nkuko amakuru  abitangaza.

kakkKubera umuvuduko imodoka ya Hiace yarenze umuhanda ihitana barindwi babiri barakomereka

Iyi  mpanuka yabereye ku Muhanda wa Gatuna-Rukomo -Kigali
, nkuko ababonye iyi mpanuka batangaje
 yatewe n’umuvuduko ukabije.
Iyi modoka yaritwaye abantu bari batashye ubukwe bagera ku icyenda ariko 7 bahita bitaba imana nkuko abari hafi yaho iyi mpanuka yabereye  .
Umuyobozi  w’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda  Spt Ndushabandi Jean Marie Vianney,mukiganiro agiranye nabanyamakuru yemeje iby’iyi  mpanuka .
Kubera umuvuduko imodoka ya Hiace yarenze umuhanda ihitana barindwi babiri barakomerekaUyu muyobozi  yatangaje koko iyi modoka yakoze impanuka ariko ngo  yari inapakiye Kanyanga ari nayo mpamvu yagendanaga umuvuduko mwinshi ari nawo watumye ikora impanuka.
Spt Ndushabandi yakomeje avuga ko .muri aba bantu bagera 9 bari muri iyi modoka bamwe muribo bari basanzwe bacuruza Kanyanga.
Spt Ndushabandi yagize ati: ” iyi modoka yirukaga cyane iva Gatuna yerekeza i Kigali kubera ko  yari ipakiye Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe.”
Spt Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya kare kuko ngo iyi modoka yashakaga  kwinjira i Kigali mu gitondo.”