Umuherwe
Zari ukunze kwiyita Boss Lady yategetswe n’urukiko gukoresha ibizamini
bya DNA kugira ngo hamenyekanye se w’umwana aherutse kwibaruka.
Uyu mubyeyi w’abana bane yategetswe n’urukiko rwo muri Afurika
y’Epfo ko agomba gukoresha ibizamini bby’amaraso y’umwana Tiffah nyuma
y’uko hari abagabo babiri bose bemeza ko umwana ari uwabo.
Nk’uko Big Eye dukesha iyi nkuru yabitangaje, Yvan Ssemwanga aremeza ko umwana Zari yibarutse ari uwe ndetse na Diamond agashimangira ko ari uwe, kuri ubu bikaba bisa nk’aho umwana adafite se wizewe.
Mu ifatwa ry’ibizamini bya DNA, urukiko rwasabye ko ibizamini uko ari bitatu byakorerwa ahantu hatandukanye, kimwe kikazakorerwa muri America, ikindi muri Afurika y’Epfo na Uganda.
Nubwo Yvan Ssemwanga akomeje kubirisha icyuya Zari na Diamond kubera uyu mwana. Uyu mugore akemeza ko atigeze aryamana na Yvan Ssemwanga kuva aho batandukaniye nubwo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba banafitanye abana batatu.
Zari yahawe iminsi irindwi ngo abe yatangiye inzira zo gukoresha ibi
bizamini kugira ngo se w’umwana amenyekane ndetse n’abamwiyitirira bose
bakurirwe inzira ku murima niba ari uwe koko.
Nk’uko Big Eye dukesha iyi nkuru yabitangaje, Yvan Ssemwanga aremeza ko umwana Zari yibarutse ari uwe ndetse na Diamond agashimangira ko ari uwe, kuri ubu bikaba bisa nk’aho umwana adafite se wizewe.
Mu ifatwa ry’ibizamini bya DNA, urukiko rwasabye ko ibizamini uko ari bitatu byakorerwa ahantu hatandukanye, kimwe kikazakorerwa muri America, ikindi muri Afurika y’Epfo na Uganda.
Nubwo Yvan Ssemwanga akomeje kubirisha icyuya Zari na Diamond kubera uyu mwana. Uyu mugore akemeza ko atigeze aryamana na Yvan Ssemwanga kuva aho batandukaniye nubwo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba banafitanye abana batatu.
Birakekwa ko Diamond atari se w'uyu mwana
Zari yandikiwe asabwa gukoresha ibizamini bya ADN
Nyina wa Diamond atewe ubwuzu n'uyu mwuzukuru we , gusa hari abagabo bamushaka