Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, August 17, 2015

Kayonza:Umusore Uherutse gushaka umugore w’imyaka 61, yiyahuye ntiyapfa

Habimana Mohamed (Mandela) w’imyaka 24, washakanye na Kamagaju Jeannette w’imyaka 61 yiyahuye muri Nyabarongo kuwa gatatu w’icyumweru gishize, ariko atabarwa atarapfa.

Habimana yashakanye na Kamagaju muri Nzeli 2014. Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka twabagejejo inkuru y’uko uru rugo rwari rumaze amezi hafi atatu rutandukanye, ariko bidaciye mu mategeko.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, batangarije Makuruki.rw ko bamenye inkuru y’uko Habimana yiyahuye mu gitondo cyo ku wa kane tariki 13 Kanama 2015.

Umwe mu baganiriye na Makuruki yagize ati: “Twumvise ko ngo yateze umumotari yambaye imyenda myiza, yerekeza I Bugesera. Ngo agiye kugerayo yabwiye umumotari ngo iri ni ryo jwi ryanjye rya nyuma mvugiye kuri iyi si.”
Bivugwa ko Habimana amaze kwinaga muri Nyabarongo, mu karere ka Bugesera, ngo abagore bahingaga bamubonye bagahita batabaza, ararohorwa ajyanwa kwa muganga.
Ku wa gatandatu nibwo yavanywe ku kigo nderabuzima , ajyanwa mu bitaro bya ADEPR Nyamata.
Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere Habimana yiyahura, ngo kuko hari n’ubwo yigeze kwiyahura ngo “umukobwa yamwanze” , nabwo atabarwa atarapfa, ajyanwa kwa muganga I Gahini.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we Kagamagaju, Habimana yabaga mu mujyi wa Kayonza.
Hari abavuga ko kwiyahura yaba yarabitewe ngo gushaka umuntu umurusha imyaka ndetse n’uburyo yari asigaye afatwa muri Sosiyete.Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi na we yemeje aya makuru yo kwiyahura kwa Habimana, gusa avuga ko kwiyahura yabitewe no gushaka umugore amukurikiranyeho imitungo, yagera iwe akayibura.
Tubibutse ko Kamagaju ari umuganga ku bitaro bya Gahini, naho Habimana akaba umumotari. Icyakora ngo Habimana ntiyari akiri umumotari.Abatauranyi bavuga ko hari nubwo yangaga gukora akavuga ko azarya amafaranga y’umuganga gusa.
Kuri icyi cyumweru, Kamagaju Jeannette ngo yerekeje I Bugesera, kureba uko ubuzima bwa Habimana bumeze aho arwariye.