Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, August 22, 2015

Padiri yafashwe yiyahura kubera umukobwa yihebeye

Deogracious Opio, Umupadiri wa Diyosezi Gaturika ya Soroti muri Uganda yiteye icyuma agirango yiyahure nyuma y’igihuha cyari giturutse kuri telefoni y’umukunzi we ikoreshejwe n’undi muntu utaramenyekana.

Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibyo byabeeye mu gace ka Kengere kuwa kane w’iki cyumweru, aho Polisi yahise itabazwa igasanga Deogracious Opio w’imyaka 38 ameze nabi cyane kubera inkota yari imushinze mu mubiri.
Polisi yo muri ako gace itangaza ko ayo makuru y’uko uwo mupadiri yari yanzwe n’umukobwa bari basanzwe bakundana, gusa ntihatangazwa amagambo yabwiwe kuri iyo telefoni yamuhamagaye.
Gusa Padiri Opio aho yari aryamye mu bitaro, yabwiye Monitor ko afite ububabare bukabije, ariko yanga kugira ibindi atangaza ku byamubayeho.
Abaforomo bamwakiriye muri bitaro bya Soroti Regional Referral batangaje ko bategereje ibisubizo bya X-ray, bizagaragaza imiterere y’ubuzima bwa Padiri Opio.
Juma Hassan Nyene, Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko sitasiyo ya Polisi ya Soroti yamaze kwandika ikirego cy’uwo mupadiri ku cyaha cyo kugerageza kwiyahura.
Ati “Padiri agomba gukurikiranwaho ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi (attempted murder), akazashyikirizwa ubutabera nyum ay’iperereza.”
Abaturanyi ba Opio mu gace ka Kengere batangarije Monitor ko yagiranye amakimbirane n’uwo mukobwa w’isnhuti ye mbere y’uko agerageza kwiyahura.
Gusa uwo mupadiri ngo yigeze no guhagarikwa mu mirimo y’iyogezabutumwa, nyuma yo gutahurwaho ko yakoresheje isabukuru y’amavuko y’umwana yabyaranye n’uwo mukobwa, ikabera i Ngora.