Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, August 22, 2015

Burundi: Lt.Gen Adolphe Nshimirimana yashyinguwe, Nkurunziza ntiyatabaye

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera no gushyingura Lt. Gen.Adolphe Nshimirimana wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015.

BBC yatangaje ko Perezida Nkurunziza yagiye kumusezerera mu buruhukiro bw’ibitaro, ariko ntiyagiye mu misa yabereye kuri Katederali Gatulika Regina Mundi i Bujumbura, yasomwe n’Igisonga cya musenyeri Anatole Rugerinyange.
Uwo muhango witabiriwe nab a Visi Perezida bombi: Gaston Sindimwo na Joseph Butore, hamwe n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ndetse n’abaminisitiri batandukanye.
Lt.Gen Adolphe Nshimirimana yashyinguwe muri Komini Kamenge, hafi y’akabari ke kitwa “Iwabo w’Abantu”.
Lt.Gen.Nshimirimana yishwe ku itariki 2 Kanama, ubwo imodoka yari arimo yaraswaga igisasu cya roketi muri Komini Kamenge.
Kuva mu Ugushyingo 2014, Nshimirimana yari umukozi mu biro by’umukuru w’igihugu nk’umujyanama wa Perezida Nkurunziza nyuma y’imyaka isaga 10 yari amaze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi.
Kimwe na Perezida Nkurunziza, Lt.Gen.Nshimirimana yinjiye mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yo guhagarika intambara.
Abo mu Kamenge n’izindi nshuti ze zimushima ubutwari, dore ko uretse utubari dutatu afite muri iyo Komini yanahubatse ivuriro, ariko abo mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bo bamushinja byinshi, birimo abantu batandukanye bishwe ubwo yari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi.
Yaherekejwe n'umuryango we, abaturanyi n'abandi
Igisasu cyamuhitanye cyashwanyaguje imodoka ye