Monique Zanga ni umugore 
w’imyaka 46 y’amavuko, uyu mugore akaba atuye mu gace ka Mbag ko muri 
Kadey muri Cameroun, arashinjwa kwihindura inzoka akarya abantu.
Amakuru dukesha Camer.be ni uko Monique Zanga
 ashinjwa n’abaturage bo muri aka gace atuyemo kuruma abantu 10, batatu 
muri bo ngo akaba yaragiye abaruma yihinduye inzoka ako kanya bagahita 
bapfa.
Amakuru yagiye atohozwa n’abanyamakuru 
batandukanye, ni uko bagiye bamenyeshwa ko uyu mugore w’imyaka 46 yica 
abantu ari inzoka ako kanya agahita yihindura umuntu akabura.
Mu bantu 10 uyu mugore ashinjwa kuruma 
yihinduye inzoka, 3 bahise bitaba Imana muri ako kanya, naho abandi 7 
ikaba yarabarumye bajyanwa ku bitaro bya SFID  i Mbang bahabwa ubuvuzi 
bwihariye ndetse no ku bw’amasengesho menshi bararokoka.
Monique Zanga yavutse kuwa 1 Gicurasi 1969, 
ahitwa Bantouri, ni umupfumu uzwi mu gace atuyemo akaba anashinjwa 
kwihindura inzoka mbere yo kuruma umuntu yarangiza agahita abura muri 
ako kanya.
Brigade ya gendarmerie yagerageje gukora 
iperereza ku birego uyu mugore aregwa rimwe na rimwe agatabwa muri yombi
 ariko ntacyo bitanga dore ko nyiri ubwite abihakana yivuye inyuma ko 
atajya yihindura inzoka.
Mu gihe ubuyobozi muri aka gace butangaza ko 
uyu mugore yabaye inzitizi y’iterambere ry’abaturage kubera guteza 
umutekano muke, urwego rushinzwe umutekano ngo rukomeje iperereza 
hanirindwa ko hagira undi muntu wicwa n’iyo nzoka.