Perezida
Pierre Nkurunziza yikomye ndetse anenga abari baritambitse umugambi we
kwiyamamariza kuyobora u Burundi muri manda y’indi y’imyaka itanu, avuga
ko ‘nta muntu n’umwe wabuza izuba kurasa.’
Kuri uyu wa Kane guhera saa tatu z’igitondo nibwo umuhango wo
kurahira kwa Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wabaye
bisa n’aho bitunguranye kuko byari biteganyijwe ko azarahira tariki ya
26 Kanama 2015.
Iby’irahira rye byatangajwe binyuze ku rukuta twa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko arahira kuri uyu wa Kane. Ni umuhango wabaye imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ahitwa Kigobe.
Amaze kurahirira manda ye ya kabiri (nk’uko abivuga) ya gatatu ( ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe),izarangira muri 2020, Perezida Nkurunziza yabwiye Abarundi ko bakoze igikorwa gikomeye bagaragaza ko igihugu cyabo cyibohoye ubwo bongeraga kwitabira amatora, bakitorera abayobozi.
Yavuze ko bagaragaje ubu butwari nubwo hari abatarashakaga ko bigenda bityo ati ‘ ariko ko babonye ko ntawe ubuza izuba kwaka.’
Yakomeje avuga ko abari barashatse guhirika ubutegetsi, intsinzi ye nabo ari iyabo, nta n’umwe uhejwe.
Mu kwezi gushize, Perezida Nkurunziza yatorewe umwanya w’Umukuru w’Igihug n’amajwi 69% agakurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%.
Aya matora yaranzwe n’imvururu n’umwuka mubi ushingiye kuri Politiki ahanini byakuruwe na kandidatire ya Perezida Nkurunziza benshi bamushinja ko inyuranye n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha.
Imvururu zakurikiye iyi kandidatire zaguyemo abantu bagera hafi ku ijana ndetse na nyuma yaho Nkurunziza atorewe, abandi barakomeje baricwa biganjemo abasirikare bo mu nzego zo hejuru.
Iby’irahira rye byatangajwe binyuze ku rukuta twa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko arahira kuri uyu wa Kane. Ni umuhango wabaye imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ahitwa Kigobe.
Amaze kurahirira manda ye ya kabiri (nk’uko abivuga) ya gatatu ( ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe),izarangira muri 2020, Perezida Nkurunziza yabwiye Abarundi ko bakoze igikorwa gikomeye bagaragaza ko igihugu cyabo cyibohoye ubwo bongeraga kwitabira amatora, bakitorera abayobozi.
Yakomeje avuga ko abari barashatse guhirika ubutegetsi, intsinzi ye nabo ari iyabo, nta n’umwe uhejwe.
Mu kwezi gushize, Perezida Nkurunziza yatorewe umwanya w’Umukuru w’Igihug n’amajwi 69% agakurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%.
Aya matora yaranzwe n’imvururu n’umwuka mubi ushingiye kuri Politiki ahanini byakuruwe na kandidatire ya Perezida Nkurunziza benshi bamushinja ko inyuranye n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha.
Imvururu zakurikiye iyi kandidatire zaguyemo abantu bagera hafi ku ijana ndetse na nyuma yaho Nkurunziza atorewe, abandi barakomeje baricwa biganjemo abasirikare bo mu nzego zo hejuru.
Ba ambasaderi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango