Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, July 21, 2015

HAHAHAHA:Papa Emile agiye gushinga itorero ry’indaya n’ibisambo


Emile Nzeyimana uzwi ku izina rya Papa Emile mu muziki no gutunganya indirimbo wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana harimo “Nabayeho” yatangaje ko agiye gushinga itorero ryo ku muhanda rizibanda ku ndaya ,ibisambo akavuga ko n’uzaza yambaye ubusa azamusangiza ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ,Emile Nzeyimana yavuze ko afite umuhamagaro ko iri torero ryo ku muhanda agiye gushinga rizaba ryiganjemo indaya,kuri we icyo ashyize imbere ni ukwigisha buri muntu wese ijambo ry’Imana ndetse akemera kwakira agakiza.
Yagize ati “Njyewe nzaguha agakiza nushaka uzaze wambaye ubusa[…]nushaka uzambare ubusa ukijijwe ibyo sibyo nitayeho”
Papa Emile yashimangiye ashize amanga ko kuba umuntu yaza gusenga yambaye ubusa cyangwa indi myambarire yose itavugwaho rumwe n’abantu, kuri we ngo asanga Imana itabyitaho na gatoya. Yatanze urugero rw’uko umukristu cyangwa undi muntu wese wakwiherera mu cyumba agasenga yambaye ubusa ngo ntibyabuza Nyagasani kwakira amasengesho ye.
Yagize ati“ Ugiye mu cyumba cyawe ugakuramo imyenda yose ugasenga Imana yakubwira ngo genda wambare ? Ikindi Pasiteri ntashinzwe kwigisha abantu kwambara nta n’ahantu nzi Yesu yigishije abantu kwambara”
Papa Emile ngo yahishuriwe ibi nyuma y’uko yasesenguye neza agasanga abakristu bihugiyeho hagati yabo ntibakurikize ibyo Yesu yabasabye byo kuba abarobyi b’abantu.
Ati “Kristu yadutumye abantu ariko ntiyadutumye ibyo bakora n’ibyo bambara,kandi yatugize abarobyi b’abantu[..]umuntu yakwibaza abo turoba ni bande cyangwa barihe.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko muri ncamake ibisobanuro by’iri torero rye abantu bakwiye gucengerwa n’uko rizibanda ku bantu baba ku mihanda, mayibobo indaya n’ibisambo ndetse ngo ntihazagire utungurwa nabona rije gukorera mu duce tuzwimo uburaya n’ubujura mu Mujyi wa Kigali.
Papa Emile avuga ko iri torero rizaza vuba nubwo aterura ngo avuge igihe nyacyo kandi ngo yiteguye kuabona abayoboke benshi.