Perezida Barack Obama wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2015, yageze mu
gihugu cya Kenya aho yakiriwe mu buryo budasanzwe, nyuma aza no
gusangira n’abo mu muryango wa se, dore ko Se akomoka muri iki gihugu
cya Kenya.
Akigera ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa
Nairobi muri Kenya, Perezida Barack Obama yakiriwe n’abanyacyubahiro
barangajwe imbere na Perezida w’iki gihugu Uhuru Kenyatta, abashinzwe
umutekano barenga 10.000 bakaba bari bitabajwe muri uyu mujyi wa
Nairobi.
Obama kandi yabashije kubonana n’umukecuru
witwa Mama Sarah, uyu akaba yari ari we wareze se wa Obama ariko ntiyari
nyina ahubwo yari mukase. Mu bandi bo mu muryango wa Obama bahuye
bagasangira, harimo Auma Obama, uyu akaba ari mushiki wa Obama ariko
badahuje nyina.
Obama ufite inkomoko muri Afrika, se
yashakanye n’umunyamerikakazi ari nawe bamubyaranye, gusa Barack Obama
we ntiyakunze kugera cyane muri iki gihugu cya Kenya gikomokamo
abakurambere be.